00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibigo 90 bigiye gutangirizwamo gahunda nshya y’imyigishirize y’imibare

Yanditswe na

Christophe Hitayezu

Kuya 2 March 2013 saa 11:16
Yasuwe :

Muri uku kwezi kwa Werurwe ibigo mirongo icyenda by’amashuri abanza ni byo bizatangizwamo gahunda nshya yo kwigisha imibare mu buryo buha umunyeshuri gutekereza no gukemura ibibazo byo mu buzima busanzwe yifashishije imibare.
Iyi gahunda izatangizwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi mu Rwanda (REB) ku bufatanye n’ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika giharanira iterambere mpuzamahanga (USAID) ikaba izatangirana n’umwaka wa mbere n’uwa kabiri by’amashuri abanza mu bigo 90 byatoranyijwe (…)

Muri uku kwezi kwa Werurwe ibigo mirongo icyenda by’amashuri abanza ni byo bizatangizwamo gahunda nshya yo kwigisha imibare mu buryo buha umunyeshuri gutekereza no gukemura ibibazo byo mu buzima busanzwe yifashishije imibare.

Iyi gahunda izatangizwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi mu Rwanda (REB) ku bufatanye n’ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika giharanira iterambere mpuzamahanga (USAID) ikaba izatangirana n’umwaka wa mbere n’uwa kabiri by’amashuri abanza mu bigo 90 byatoranyijwe mu Rwanda. Mu mwaka wa 2016 ibigo by’amashuri yose ya Leta bikazaba bifite iyi gahunda kuva mu mwaka wa mbere kugeza mu wa kane.

Nyirandagijimana Anathalie umwe mu bategura gahunda y’amasomo muri REB avuga ko abana bagomba gutekereza no gusubiza ibibazo byo mu buzima busanzwe bifashishije imibare.

Muri iyi gahunda hazifashishwa kwigisha hakoreshejwe ikoranabuhanga ry’amajwi n’amashusho, udukino, indirimbo n’imivugo ndetse n’ibibazo umwarimu abaza buri mwana agasubiza ako kanya ntaho yanditse, mu rwego rwo guha ubushobozi umwana bwo gutekereza vuba bityo akaba yabasha kubona igisubizo cy’ikibazo yahura na cyo mu kanya gato.

Ikigo cy’imyigishirize y’ururimi (Literacy and Language Leaning) dukeshya iyi nkuru kivuga ko gifatanyije n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bizahugura abarimu mu mikoreshereze y’imfashanyigisho zijyanye n’iyi gahunda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages