Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu I.G.P Gasana Emmanuel yihanangirije abayobozi b’ibigo by’amashuri yigisha umwuga wo gutwara imodoka ko uzagaragaraho ingeso yo kwaka ruswa abanyeshuri basaba impushya zo gutwara imodoka driving permit banyuze muri ibyo bigo ko ikigo cye kizafungwa.
Ishami rishinzwe itumanaho muri Polisi y’Igihugu, mu itangazo ryashyize ku rubuga rwa Polisi y’Igihugu, rivuga ko ibyo IGP Gasana yabivugiye ku cyicaro cya Polisi y’Igihugu ku Kacyiru kuya 12 Nzeri 2012 mu kiganiro yagiranye n’abayobozi b’ibigo byigisha gutwara imodoka, bikaba bivuzwe nyuma y’uko hari hashize igihe havugwa ibibazo bya ruswa n’inyoroshyo mu bigo byigisha amategeko yo gutwara imodoka.
Mu butumwa bwe, IGP Emmanuel Gasana yibukije abayobozi b’amashuri yigisha gutwara n’amategeko y’umuhanda, ko mu byo basabwa ari ugukurikiza indangagaciro n’amahame Leta igenderaho yo kurwanya ruswa n’igisa nayo cyose mu bigo bya Leta n’ibyigenga ati “ntabwo tuzihanganira uwari we wese uzafatirwa mu cyuho, icyo tubategerejeho, ni ugutanga serivisi nziza kandi ifite ireme’’.
Hanenzwe Ibigo byigisha gutwara imodoka
Muri icyo kiganiro n’abayobozi b’ibigo byigisha gutwara n’amategeko y’umuhanda, umuyobozi wa Polisi y’Igihugu yanenze abayora ibyo bigo, abishingiye ahanini kuba hakemangwa serivisi baha abanyeshuri baza kuhigira, cyane ko benshi muri abo banyeshuri batsindwa ibizamini bakora bashaka impushya zo gutwara. Itangazo riri ku rubuga rwa polisi y’u Rwanda, ryerekana ko bimwe mu bigo by’amashuri bikemangwaho imikorere mibi iganisha kuri ruswa, aho abakandida bashaka gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga baha ruswa banyiri ibigo byigisha gutwara imodoka kugira ngo bashyirwe ku rutonde rw’abazakora ibizamini.
Muri iyo nama, bimwe mu bigo by’amashuri byatanzweho urugero rwimikorere mibi iganisha kuri ruswa ni ikigo cya Nyamasheke Driving School mu Ntara y’Uburengerazuba, watawe muri yombi mu kwezi kwa Kamena 2012 agerageza guha ruswa ya miliyoni imwe isaga y’amafaranga y’u Rwanda umupolisi wari ku kazi ko guhagarikira ibizamini ngiro “practicals’’ byo gutwara imodoka.
Mu ngamba zigamije kurwanya ruswa n’iyindi mikorere mibi, umuyobozi wa Polisi y’Igihugu yavuze ko polisi izafasha abayobozi b’ibigo, n’abahagarariye ishami ry’amategeko muri ibyo bigo guhabwa amahugurwa ajyanye n’imyitwarire (Ethics) n’imicungire (Management) kuko asanga ari bimwe mu bizatuma barushaho kuzuza neza inshingano zabo.
Umuyobozi w’ishyirahamwe rihuza ibigo byigisha gutwara imodoka Emmanuel Twagirayezu yizeje ubufatanye buhoraho na Polisi y’Igihugu hagamijwe guteza imbere imikorere myiza nk’abanyamwuga, asanga bimwe mu byo bagiye gukora kugira ngo bahindure imikorere ari uguhugura abakozi n’ibindi.
Mu Rwanda, kugeza ubu harabarirwa ibigo byigisha gutwara imodoka bikora ku buryo bwemewe n’amategeko mirongo itandatu na bibiri.
Orinfor
























TANGA IGITEKEREZO