Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubumenyi ngiro (WDA) ku nkunga ya Banki y’isi, cyateye inkunga ibigo bishamikiye kuri Leta n’ibyigenga mu rwego rwo guteza imbere ubumenyi ngiro.
Ni muri uru rwego kuri uyu wa kane WDA yatanze inkunga ingana na miliyoni zisaga 564 ku bigo 17 byakoze imishinga myiza yo gutanga ubumenyi ngiro.
Irushanwa rigitangira imishinga 171, niyo yitabiriye, habaho amajonjora atandukanye yakozwe n’impuguke, imishinga 17 aba ariyo basanga ifite gahunda zifatika yemererwa inkunga.
Iyi mishinga 17 yatewe inkunga ikaba ikorera mu ntara zose z’uRwanda, nkuko byatangajwe n’umuyobozi mukuru wa WDA.
Ikigo cya Mpanda V.T.C cyigisha imyuga ni cyo cyahawe menshi angana na Miliyoni 52. Umuyobozi w’iki kigo Ndangamira Gilbert yatangarije IGIHE ko bakoze umushinga wo kwigisha ububaji mu gihe kingana n’amezi atatu.
Gasana Jerome, umuyobozi wa WDA, yashimiye abitabiriye iri rushanwa bose, ashimira by’umwihariko abakoze imishinga myiza abasaba kuzakoresha neza inkunga bahawe bakayikoresha icyo bayisabiye.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Dr Harebamungu Mathias yashimiye WDA na Banki y’Isi, asaba ibigo byakoze imishinga yatewe inkunga kuzarushaho guteza imbere ubumenyi ngiro.
Ibigo byahawe inkunga byasabwe kuzayikoresha icyo byayisabiye, babibutsa ko WDA n’izindi nzego bireba bazakurikirana umunsi ku wundi imikoreshereze y’iyi nkunga.
Uyu muhango witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye, barimo uhagarariye Banki y’Isi mu Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO