00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

“Ibikorwa by’iterambere nibyo byerekana kwigenga by’ ukuri”

Yanditswe na

SERUGENDO J.de Dieu

Kuya 1 July 2012 saa 09:58
Yasuwe :

Ibyo ni ibyagarutsweho n’ Umuyobozi wungirije w’ Umujyi wa Kigali NIZEYIMANA Alphonse kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Kamena, ubwo yatahaga ibikorwa by’ amazi n’ umuriro mu Murenge wa Kigali mu karere ka Nyarugenge, byagezweho ku bufatanye bw’ abatuye uwo Murenge , EWSA n’ Ubuyobozi bw’ Akarere ka Nyarugenge.
Alphonse yagaragarije abaturage ko ubwigenge bw’ukuri bugerwaho bijyanye n’ iterambere umuntu agenda agira, abasaba gukomeza gukora bakiteza imbere kuko uyu munsi hari Ubuyobozi bw’ (…)

Ibyo ni ibyagarutsweho n’ Umuyobozi wungirije w’ Umujyi wa Kigali NIZEYIMANA Alphonse kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Kamena, ubwo yatahaga ibikorwa by’ amazi n’ umuriro mu Murenge wa Kigali mu karere ka Nyarugenge, byagezweho ku bufatanye bw’ abatuye uwo Murenge , EWSA n’ Ubuyobozi bw’ Akarere ka Nyarugenge.

Alphonse yagaragarije abaturage ko ubwigenge bw’ukuri bugerwaho bijyanye n’ iterambere umuntu agenda agira, abasaba gukomeza gukora bakiteza imbere kuko uyu munsi hari Ubuyobozi bw’ Igihugu bwiza bureberera inyungu za buri munyarwanda kuko mbere y’ imyaka 18 ishize atari ko byari bimeze.

Yakomeje avuga ko Leta zose zabanjirije iy’Ubumwe bw’ Abanyarwanda zagiye zizana umwiryane mu Banyarwanda ku buryo nta wabura kuvuga ko ubwigenge bw’ u Rwanda bungana n’ imyaka 18 tumaze twibohoye , yagaragaje kandi ko iterambere ritagerwaho nta bahanga bahari akaba ariyo mpamvu hashyizweho uburyo bwo kwiga kuri buri munyarwanda ku buntu imyaka 1,2 akangurira abaturage bari aho gukoresha neza ayo mahirwe.

Ikigega cy'amazi cyatashywe

Umuyobozi w’ Akarere ka Nyarugenge Madamu Mukasonga Solange yijeje abaturage b’ Umurenge wa Kigali ko n’ahandi hataragera amazi n’ umuriro Ubuyobozi bugiye gushyiramo ingufu kugira ngo bihagere, abasaba kwitabira gutura mu midugudu yabegerejwe muri uwo Murenge kuko bizafasha kugira ngo ibikorwa remezo byose bibagereho, ndetse abakangurira kwitabira ubuhinzi bwa kijyambere bakorera isoko ry’ Umujyi wa Kigali begereye.

ibyuma bitanga umuriro byatashywe

Gutaha ibi bikorwa bikaba byabaye nyuma y’igikorwa cy’ umuganda wibanze mu gushaka ahazubakwa ibyumba by’ amshuri by’ uburezi bw’ imyaka 12 aho mu murenge wa Kigali, hateganywa kuzubakwa ibyumba 3 n’ amacumbi 2 y’ abarimu. Muri rusange mu karere ka Nyarugenge hazubakwa ibyumba by’ amashuri 25, ubwiherero 24, n’ amacumbi 10 y’ abarimu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .