Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ndetse n’abashinzwe ibikorwa by’ubuvuzi, kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Nyakanga beretse abanyamakuru bimwe mu bigo nderabuzima bigiye kuzuzwa muri imwe mu mirenge iri muri uyu Mujyi, mu rwego rwo gufasha kugabanya ingendo ndetse bikaba binajyanye n’igishushanyo mbonera cy’uyu mujyi.
Ibi bigo nderabuzima birimo kubakwa, biri mu mirenge ya Remera, Kanyinya, Mageragere ndetse na Gatenga.
Iyo ugeze kuri ibi bigo, usanga bifite koko igishushanyo cy’Umujyi, dore ko hari n’abadatinya kuvuga ko ari nk’ibitaro bikuru kuko bavuga ko uko abaturage b’uyu Mujyi bazajya biyongera ari nako nabyo bizajya byagurwa kandi nta butaka bundi bijyanye dore ko biri murwego rw’imiturirwa.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubuvuzi mu Mujyi wa Kigali akaba anayobora umushinga wa PAPSDSK/BTC, ufasha mu buzima Uhagaze Blaise, yatangaje ko ibi bigo bijyiye kuzura byo bizaba bifite akarusho kurusha ibindi bigo nderabuzima byari bisanzwe, kuko muri ibyo bigo hazaba hari umuganga w’inzobere mu ndwara zitandukanye.
Ibi bigo nderabuzima bine bigiye kuzura bikaba byaratewe inkunga na Leta y’u Rwanda, ifatanyije na Leta y’u Bubiligi, bikazatwara amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari eshatu biteganyijwe ko bizuzura mu kwezi kwa 9 uyu mwaka.



















TANGA IGITEKEREZO