Mu nama yahuje Minisiteri n’Ibigo bitandukanye mu Rwanda ikabera i Kigali kuri uyu wa 10 Mutarama 2013 igamije gutegura no kunoza ibikorwa biteganyijwe ku rugerero rw’abanyeshyuri barangije amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2012, Umukuru w’Itorero ry’Igihugu Rucagu Boniface yatangaje ko ibikorwa by’urugerero bizavamo inyungu nyinshi harimo no kwihutisha imihigo.
Iyi nama yari igamije kunoza ibizakorwa ku rwego rwa buri karere, umurenge n’akagari. Yahuje Minisiteri zitandukanye kugira ngo harebwe ibyo buri Minisiteri ikeneye muri iyi gahunda, umukuru w’Itorero ry’igihugu akaba yabwiye abanyamakuru ko ibikorwa ‘intore’ zizakora birebana n’ubukangurambaga n’imirimo y’amaboko.
Mu bukangurambaga hazaba harimo gukangurira Abanyarwanda gukomeza kubahiriza gahunda za Leta nko kwirinda ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, kurwanya ibiyobyabwenge cyane cyane mu rubyiruko, kunoza imirire, umuco w’isuku, kubungabunga ibidukikije, kwigisha gusoma no kwandika n’ibindi.
Ku bijyanye n’imirimo y’amaboko ‘Intore zo ku rugrero’ zizakora ibikorwa by’ubwubatsi, kubungabunga ibidukikije haterwa ibiti, hakurikijwe ibyo buri karere kashyize imbere.
Nk’uko Rucagu yabitangaje, ibikorwa by’urugerero bizatangira ku ya 17 Mutarama 2013, bitangizwe ku mugaragaro ku wa 21 Mutarama ku rwego rw’igihugu.
Yavuze kandi ko ibi bikorwa bizamara umwaka, bikagenda bikorwa mu byiciro buri cyiciro kikamara amezi atatu.
Rucagu avuga ko kuba izi ntore zizakora zidahembwa nta mpungenge bikwiye gutera, kuko urugerero ruzaba ruri hafi y’aho abana batuye kandi bakajya bakoreshwa mu masaha ya mbere ya saa sita gusa.
Yongeyeho ko urugerero rushobora kuba kimwe mu bisubizo by’ibibazo by’abana b’imfubyi bibana, harebwa uko bafashwa kubona amacumbi n’ibindi.
Abayobozi ku nzego zinyuranye ngo basabwa kurushaho gusobanurira ababyeyi inyungu z’urugerero no kurushyigikira, kugira ngo bizatume u Rwanda rusubirana ibigwi rwahoranye kera.



















TANGA IGITEKEREZO