00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibikorwa FPR yakoze ni byiza ariko bikwiye gucinyirwa-Zeno Mutimura

Yanditswe na

Olivier Rubibi

Kuya 24 September 2012 saa 12:52
Yasuwe :

Ibikorwa umuryango wa FPR Inkotanyi wakoze ni byiza ariko ni ngombwa ko bicinyirwa.
Ibi biratangazwa na Zeno Mutimura watangiranye n’umuryango wa FPR Inkotanyi, na n’ubu akaba umwe mubazi kandi basobanukiwe n’amateka y’uyu muryango.
Mutimura yabitangaje mu gutangiza amahugurwa ku bazahugura abandi ku mateka y’Umuryango wa FPR Inkotanyi, bo mu karere ka Gasabo.
Mutimura avuga ko mbere na mbere bari barihaye intego umunani, bakaba barazigezeho, ndetse bakaba baranongeyeho intego ya (…)

Ibikorwa umuryango wa FPR Inkotanyi wakoze ni byiza ariko ni ngombwa ko bicinyirwa.

Ibi biratangazwa na Zeno Mutimura watangiranye n’umuryango wa FPR Inkotanyi, na n’ubu akaba umwe mubazi kandi basobanukiwe n’amateka y’uyu muryango.

Mutimura yabitangaje mu gutangiza amahugurwa ku bazahugura abandi ku mateka y’Umuryango wa FPR Inkotanyi, bo mu karere ka Gasabo.

Mutimura avuga ko mbere na mbere bari barihaye intego umunani, bakaba barazigezeho, ndetse bakaba baranongeyeho intego ya cyenda yo kurwanya jenoside, ndetse no gukumira ingebabitekerezo yayo. Ati ”Ibi byose twabigezeho ubu hakurikiyeho kwigisha amateka y’Umuryango wa FPR Inkotanyi mu bana batoya, nabyo byaratangiye mu turere twose tw’igihugu”.

Muri izi ntego umunani zagezweho ikomeye cyane yiswe ( Z action) yari igamije kuganira kugirango igihugu cy’u Rwanda kigire amahoro, nyuma yo kugerageza kugarura amahoro mu Rwanda binyuze mu biganiro ingoma y’igitugu ikabyanga habayeho gutegura ingabo zarateguwe ingoma y’igitugu ivanwaho, amahoro aragaruka mu Rwanda. Mutimura yakomeje avuga ko ibyo bari bariyemeje kugeraho mu myaka 25 byagezweho kandi neza.

Yakomeje agira ati” Ibyakozwe ni byinshi kandi byiza, uburero bikwiye gucinyirwa, umuntu atanze ku kigereranyo k’inzu yubakwa turacyari ku musingi nk’uko mugenzi wanjye Muzehe Tito yabivuze”.
Mutimura ati ”Ibyo gukora biracyahari, ibibazo birahari biterwa na bamwe basize bakoreye igihugu ibitari byiza, ndetse n’abashaka gushyira inyungu zabo imbere ariko ntabwo bizatuma duhagarara ngo ducike intege”.

Habimana Saleh nawe wari witabiriye aya mahugurwa, yavuze ko igihango FPR yari yaragiranye n’Abanyarwanda yakigezeho miliyoni ku ijana. (1000000%).

Ati” Kuba umuntu yaravuye mu musigiti wubakishije amadebe akaba asigaye asengera mu mazu yubakishije amakaro, umuntu kuba yishimira ko ari Umuyisilamu, ikintu cyafatwaga nk’ubujiji karemano wabinganya iki?”, Tuzakomeza gukora neza kandi tubyigishe n’abana bacu”.

Umuryango FPR Inkotanyi urateganya kwizihiza imyaka 25 umaze uvutse, ukaba ukomeje gusobanurira Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko amateka yawuranze ndetse no gutoza Abanyarwanda kwihesha agaciro.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages