Bumwe mu buryo bufasha abantu bishyize hamwe kubona amafaranga make bakoresha ni ibimina, bikaba bikunze kuba birimo abagore, bibafasha kubona inguzanyo iciriritse.
Inguzanyo iciriritse itangwa n’amabanki igahabwa abagore bishyize hamwe binyuze mu matsinda hagamijwe korohereza abakora ubucuruzi buciriritse, bamwe mu bagore bavuga ko bamaze kubona ko ibazanira igihombo aho kuzana inyungu kuko bamwe mu bagize amatsinda babura ubwishyu bagenzi babo bagasigara bishyura bonyine.
Kayitesi yabwiye IGIHE ko amaze imyaka isaga itanu afata inguzanyo zo mu matsinda, ariko ngo uko iminsi igenda ishira yasanze yaragize igihombo kuko hari bamwe babanaga mu matsinda bamara gufata amafaranga bakimuka aho bari batuye cyangwa se abandi bakabura ubwishyu hagasigara hishyura abo mu itsinda.
Bamwe mu bagore bakora ubucuruzi buciriritse basanga ikimina ari cyo bahitamo kurusha inguzanyo zo mu matsinda, kuko ho unaniwe kwishyura bahita bamukuramo bakamufatira n’ibindi byemezo mu gihe mu itsina unaniwe kwishyura hishyura bagenzi be.
Murebwayire Denyse, Umucungamari wa COOPEDU, yatangarije IGIHE ko kuba babwira abibumbiye mu matsinda kuba abishingizi ba bagenzi babo ari ukugira ngo hatabaho ubwambuzi bityo banki ikaba yahahombera.
Yagize ati ’’tugerageza korohereza abakiriya bacu ku buryo twemera ko banatanga ingwate za bimwe mu bikoresho byo mu rugo, kugira ngo hatazagira ushyiraho bagenzi be umutwaro wo gusigara bamwishyurira, igihe yambuye banki kandi dukomeza no kubakurikirana tubagira inama z’uburyo bakoresha inguzanyo neza ikababyarira inyungu, bakirinda igihombo.”
Kuri ubu hari n’abagore baba mu matsinda kandi bakaba no mu bimina, ubucuruzi bwabo bukarushaho gutera imbere.



















TANGA IGITEKEREZO