00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibinyamakuru bigera kuri 20 mu kubogamira kuri Leta yakoze Jenoside

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 10 April 2013 saa 06:27
Yasuwe :

Mu gihe itangazamakuru rishyirwa mu bya mbere byashishikarije ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko ibinyamakuru bigera kuri 20 biri mu byari bishyigikiye Leta ishinjwa kuba yarategute ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ibinyamakuru birimo Radio Rwanda, Televizio y’u Rwanda, Imvaho, La relève, Radio Télévision Libre de Mille Colline (RTLM), L’écho des milles collines, La médial Nyiramacibiri, Intera, Umurava, Interahamwe, (…)

Mu gihe itangazamakuru rishyirwa mu bya mbere byashishikarije ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko ibinyamakuru bigera kuri 20 biri mu byari bishyigikiye Leta ishinjwa kuba yarategute ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibinyamakuru birimo Radio Rwanda, Televizio y’u Rwanda, Imvaho, La relève, Radio Télévision Libre de Mille Colline (RTLM), L’écho des milles collines, La médial Nyiramacibiri, Intera, Umurava, Interahamwe, Umurwanashyaka, Kamarampaka, Umurangi, Kangura, Ijambo, Zirikana, Urumuri rwa Démocratie,Liberité d’Afrique, Umuranga, na Verité d’Afrique ni bimwe mu bishyirwa mu kiciro cy’ibyari bishyigikiye Leta.

Nk’uko bitanganzwa n’Inama Nkuru y’Igihugu y’Itangazamakuru mu nyandiko yayo yise « Uruhare rw’Itangazamakuru muri Jenoside yakorewe abatutsi » bagaragaza ko ibi binyamakuru byavuzwe haruguru ari byo byari bibogamiye ku rugande rwa Leta, bikaba aribyo byikirizaga intero yaterwaga na yo.

Ku rundi ruhande ariko hari ibinyamakuru bitacanaga uwaka n’ibyo Leta yakoraga, muri ibi hakaba harimo , L’heure de liberité, Rwanda rushya, Kanguka, Kiberinka, Le soleil, La griffe, Kinyamateka, Imbaraga, Kanyarwanda, L’observateu, Le messager, Nyabarongo, Isimbi, Le Flambeau, Ikindi, Rafiki, Le tribun du Peuple, Dialogue, Amakuru ki Butare, Le diapason, Le courier du peuple, Isibo, Hobe, Le partisant, na Rubyiruko rubanda ejo nzamerante.

Ibi binyamakuru kandi bitacanaga uwaka na Leta, bivugwa ko benshi mu banyamakuru babikoreraga bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse bamwe n’imiryango yabo ikaba yarahatikiriye.

Hari kandi ibindi binyamakuru byari byarabuze ayo bicira n’ayo bimira bihitamo kuba ho ntaho bibogamiye, muri ibyo hari mo : Hobe n’abanyamakuru, Le democrate/ impirimbanyi ya demokarasi, Le democrate chretien (cyari icy’ishyaka pdc), Umuhuza (cyandikwaga na pag, csc, aefb, ishyirahamwe kora n’ibiro bya banki z’abaturage mu karere ka gitarama), Umukozi 1991, Jyambere 1992, Ihuriro, Soma, Ibyikigihe, La brise du centre/umuhuza n’Ijwi ry’abakozi.

Muri ibi binyamakuru byose byari biri ku ruhande rwa Leta ibishyirwa mu majwi kurusha ibindi mu kuba byarashishikarije abantu gukora Jenoside harimo Radio RTLM n’Ikinyamakuru Kangura.

Bimwe mu byatangazwaga na RTLM mu gihe cya Jenoside

RTLM n’abayishinze/ Inyandiko tuyikesha TPIR

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages