N’ubwo uburezi ari inkingi ya mwamba y’iterambere ry’igihugu icyo ari cyo cyose u Rwanda rukaba rwarakoresheje imbaraga nyinshi mu kubuteza imbere, mu burezi bw’u Rwanda haracyavugwa ikibazo kijyanye n’ibirarane ku barimu bamaze igihe bakora uyu mwuga.
Iki kibazo abarimu bakosora ibizamini bya Leta bagera ku 6000 bongeye kukigaragaza mu nama bagiranye n’umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Harebamungu Mathias kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Ukuboza 2012.
Umwarimu wahagarariye abandi yagize ati “ Nyakubahwa muyobozi mukuru turifuza ko imvugo imaze kumenyerwa ivuga ko ibirarane abarimu babibonye yasobanuka, kuko nta kintu abarimu bari babona.”
Ibi birarane abarimu bavuga ko babeshyerwa ko babibonye, nyamara ngo ntabyo bari babona. Ngo bitangwa bagendeye ku myaka umuntu aba amaze mu mwuga w’ubwarimu.
Nkuranga Faustin ukomoka mu karere ka Nyamasheke waganiriye na IGIHE, yadungarije ko amaze imyaka 29 akora umwuga wo kwigisha atarabona amafaranga amwe yo mu mwaka w’1994. Ati “Kuva Jenoside yakorewe Abatutsi yarangira ntabwo nari nabasha kubona amafaranga nakoreye.”
Nkuranga akomeza avuga ko Leta imubereyemo amafaranga agera ku bihumbi magana ane, akongeraho ko nta cyizere na gito afite cy’uko azahabwa aya mafaranga. Ati “ Ikibazo cyacu cyakemuka ari Perezida wa Repubulika uturwanyeho naho abandi baba badushushanya.”
Undi murezi wigisha ku ishuri rya Shangasha mu ntara y’Amajyaruguru utashatse ko dutangaza amazina ye, yavuze ko amafaranga Leta ifitiye abarezi ari menshi ku buryo nta murezi n’umwe ugifite icyizere ko azaboneka.
Kuri ibi byose ariko, Dr Harebamungu Mathias, umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye yabwiye aba barezi ko aya mafaranga bizwi neza ko abarimu batarayishyurwa, yongeraho ko bazayishyurwa kandi hari n’abatangiye kuyabona. Yagize ati "Minisiteri yabwiye uturere kubara neza amafaranga ajyanye n’ibirarane by’abarimu nyamara ibi ntibyakozwe.”
Harebamungu yavuze ko mu turere 30 uturere tune ari two tumaze kugaragaza imyenda Leta ibereyemo abarimu. Yongeyeho ko utu turere tuzaba twahawe aya mafaranga ngo agezwe kuri ba nyirayo mu kwezi kwa mbere, asobanura ko Leta izi ibirarane ifitiye abarezi agira ati “Aya mafaranga arimo gushakwa kandi azishyurwa.”
N’ubwo ibi byose biba, Dr Harebamungu yemeza neza ko nta terambere ryagerwaho uburezi butitaweho. Ati “Nta terambere rishoboka mu gihugu uburezi butitaweho, yewe nta n’uburezi bwiza bufite ireme bwagerwaho butubakiwe ku ndangagaciro zacu. Ni yo mpamvu guverinoma ikomeje kwita ku kuzamura umwarimu.”
Ibibazo by’amafaranga make mu barumu mu Rwanda byakunze kugenda bigarukwaho n’abakora uyu mwuga, Leta ikaba yaragerageje gukemura iki kibazo ishyiraho koperative umwarimu SACCO ibaha inguzanyo hatagombye ingwate.
























TANGA IGITEKEREZO