00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibiyobyabwenge mu Rwanda rikomeje gutera inkeke

Yanditswe na

Kwizera Emmanuel

Kuya 25 June 2012 saa 07:57
Yasuwe :

Ministeri y’Ubuzima(MINISANTE), Polisi y’Igihugu, Akarere ka Nyarugenge n’Abanyamakuru, bateraniye hamwe biga ku cyakorwa mu rwego rwo kurwanya ibiyobyabwenge, mu gihe kuri tariki ya 26 Kamena hazaba ari Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kubirwanya ku Isi.
Nyuma y’aho bigaragariye ko abafite guhera ku myaka 11 aribo bakoresha cyane bimwe mu biboneka mu Rwanda birimo ibyemewe n’amategeko y’u Rwanda aribyo zimwe mu nzoga n’itabi dore ko binemerewe gukorerwa iyamamazwa, hari n’abakoresha kandi (…)

Ministeri y’Ubuzima(MINISANTE), Polisi y’Igihugu, Akarere ka Nyarugenge n’Abanyamakuru, bateraniye hamwe biga ku cyakorwa mu rwego rwo kurwanya ibiyobyabwenge, mu gihe kuri tariki ya 26 Kamena hazaba ari Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kubirwanya ku Isi.

Nyuma y’aho bigaragariye ko abafite guhera ku myaka 11 aribo bakoresha cyane bimwe mu biboneka mu Rwanda birimo ibyemewe n’amategeko y’u Rwanda aribyo zimwe mu nzoga n’itabi dore ko binemerewe gukorerwa iyamamazwa, hari n’abakoresha kandi n’ibitemewe nayo birimo kokayine, heroyine, urumogi, kanyanga, nyirantare, muriture, yewemuntu, kore, lisansi, n’ibindi bihanirwa n’amategeko kubo bifatanywe, dore ko ngo uko bikoreshwa kenshi ari nako umubiri urushaho kubyakira.

Bitewe n’uko ubikoresha abikuweho ako kanya nta zindi nzira binyujijwemo ashobora guhita apfa, bituma abashinzwe kubirwanya mu nshingano zabo bakora ibishoboka byose bagakumira buhoro buhoro ikoreshwa ryabyo.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge Mukasonga Solange, yavuze ko kugirango aba bana babikoreshe, ahanini babikura ku bantu babana cyangwa bagendana nabo babikoresha, bigatuma nabo bibagiraho ingaruka zo kuzisanga babikoresha. Gusa, yasabye ababyeyi b’abana b’abakobwa kwita ku bana babo bitewe n’uko aribo barimo kubifatwanwa cyane.

Mukasonga avuga kandi ko kubera ko abanyamadini aribo bahura n’abantu benshi, byatumye biha gahunda y’amezi atandatu yo kubwiriza abantu babikoresha bityo bikazatuma ababikoresha bagabanuka.

Hari ababiheka nk’abana mu mugongo, ababyihambiraho ku mubiri ndetse hakaba n’ubundi buryo butandukanye bwo kubitwara. Ababitwara gutyo, bagenda bitera imibavu ihumura neza (Parfum) kugira ngo bitanukira abo bari kumwe mu modoka cyangwa abo bari buhure bagafatwa.

Supt. Ngondo Emmanuel Ushinzwe kurwanya ibiyobyabwenge muri Polisi y’u Rwanda yagize ati: “Imbwa zibivumbura zirahari ndetse hari n’izindi zirimo gutozwa. Abaturage barimo kwigishwa mu byiciro mu rwego rwo gukumira ibyinjizwa mu gihugu bitemewe n’amategeko kuko mu Rwanda ntabihahingwa, kandi nta n’ibihaturuka”.

Mu bushakashatsi bwakozwe na Polisiy’u Rwanda mu mwaka wa 2009, bwagaragaje ko biturutse ku biyobyabwenge habayeho impanuka 140, muri zo 30 barapfuye, 45 barakomereka cyane, imodoka 90 zirangirika cyane, ibiti 30 by’amashanyarazi birangizwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages