Abanyeshuri bagera ku bihumbi 170 batangiye ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza ku wa 06 Ugushyingo 2012.
Muvunyi Emmanuel, Umuyobozi wungirije w’Ikigo gishinzwe uburezi REB akaba ashinzwe ibizamini, yatangaje ko umubare w’abakandida muri ibi bizamini wiyongereye ugereranyije n’abakoze umwaka ushize.
Ibizamini biteganijwe gukorwa ni Imibare, Ubumenyi rusange n’Indimi, ababitsinze neza bakazahabwa imyanya mu mashuri yisumbuye y’icyitegererezo.
Dr Mathias Harebamungu, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, mbere ho umunsi umwe ngo ibizamini bitangire, yasabye abiteguraga gukora ibizamini kubikorana ubwitonzi, abahumuriza avuga ko bidakomeye bitegurwa hakurikijwe integanyanyigisho amashuri yose akurikiza, anabifuriza amahirwe yo kubitsinda.
Mu mwaka ushize hakoze abanyeshuri 167386, ariko ubu muri uyu mwaka bagera ku 170, 000.
Biteganyijwe ko ibi bizamini bizasozwa tariki ya 08 Ugushyingo 2012.



















TANGA IGITEKEREZO