00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

IBUKA iramagana Raporo ya Loni ishinja u Rwanda gufasha M23

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 3 August 2012 saa 12:53
Yasuwe :

Umuryango Uharaniranira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi "Ibuka" uramagana Raporo y’impuguke za Loni iherutse gushyirwa ahagaragara, ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 ukomeje uri mu ntambara n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Nk’uko IGIHE ibikesha itangazo ry’Umuryango Ibuka ryashyizweho umukono na Prof. Jean Pierre Dusingizemungu, Perezida wawo, mu byemezo byafatiwe muri Kongere ya AVEGA Agahozo yateranye ku itariki 2 Kanama 2012 mu Ntara (…)

Umuryango Uharaniranira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi "Ibuka" uramagana Raporo y’impuguke za Loni iherutse gushyirwa ahagaragara, ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 ukomeje uri mu ntambara n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Nk’uko IGIHE ibikesha itangazo ry’Umuryango Ibuka ryashyizweho umukono na Prof. Jean Pierre Dusingizemungu, Perezida wawo, mu byemezo byafatiwe muri Kongere ya AVEGA Agahozo yateranye ku itariki 2 Kanama 2012 mu Ntara y’Amajyepfo, aho uyu muryango watangaje ko ubabajwe cyane na raporo iherutse gukorwa n’abitwa Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye, ivuga ko u Rwanda rwaba rutera inkunga umutwe wa M23.

Rikomeza rigira riti “nk’abarokotse Jenoside dusanga raporo nk’izi nta kindi ziba zigamije, uretse kudusubiza inyuma no kuturangaza kugira ngo dutezuke ku muvuduko w’iterambere twiyemeje.”

Iryo tangazo kandi rigira riti “ntibidutangaje kandi kuko benshi baba bafite ikimwaro, nk’uko mubizi, ubwo Jenoside yategurwaga, igashyirwa mu bikorwa, Isi yose yari ibizi kandi ibirebera, ikoresheje ikoranabuhanga rigezweho ubu ryatumye yegerana igahinduka nk’umudugudu; nyuma iyo Jenoside igahagarikwa n’abana b’u Rwanda ubwabo, igihugu kigasubirana ubuzima ndetse kigafata n’icyerekezo gishya kibereye abenegihugu bose.”

Ibuka kandi igaragaza ko Abanyarwanda bazi neza ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuva Jenoside yakorewe Abatutsi yarangira, itahwemye kuba indiri y’abayikoze kandi n’Umuryango Mpuzamahanga ukaba ntacyo wakoze kigaragara ngo uhashye izo nkoramaraso ubu zibumbiye mu mutwe wa FDLR.

Umuryango Ibuka ukaba wihanganisha Abanyarwanda bose bakomerekejwe n’iriya raporo kandi ubasaba kwima amatwi uwo ari we wese ugamije kubaca intege, bityo bagakomeza ibikorwa byabo byo kwiteza imbere no kwiyubakira igihugu cyo mu cyerekezo cyahisemo.

Basoza bagira bati “dukomeze duhurize hamwe imbaraga zacu, twiyubakire u Rwanda.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages