00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

IBUKA ntiyemera ko Ingabire yasabye imbabazi

Yanditswe na

Abdou Nyampeta

Kuya 3 November 2012 saa 12:29
Yasuwe :

Umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (IBUKA), urasaba ubushinjachaya bw’u Rwanda kujuririra ibyemezo by’Urukiko Rukuru ku rubanza ruregwamo Ingabire Victoire rwasomwe ku itariki ya 30 Ukwakira 2012.
Mu kiganiro IBUKA yagiranye n’Abanyamakuru ku wa kabiri Ugushyingo 2012, Dr Dusingizemungu Jean Pierre, Perezida wa IBUKA, yagize ati “Ikindi dusaba ni uko Ingabire yahabwa igihano kiremereye gihwanye n’uburemere bw’ibyaha byakozwe kugira (…)

Umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (IBUKA), urasaba ubushinjachaya bw’u Rwanda kujuririra ibyemezo by’Urukiko Rukuru ku rubanza ruregwamo Ingabire Victoire rwasomwe ku itariki ya 30 Ukwakira 2012.

Mu kiganiro IBUKA yagiranye n’Abanyamakuru ku wa kabiri Ugushyingo 2012, Dr Dusingizemungu Jean Pierre, Perezida wa IBUKA, yagize ati “Ikindi dusaba ni uko Ingabire yahabwa igihano kiremereye gihwanye n’uburemere bw’ibyaha byakozwe kugira ngo bibere isomo n’undi wese washaka kubikora, ibyo bigakorwa mu rwego rwo kugira ubutabera bwuzuye.”

Ku kibazo cy’uko Ingabire yaba yarahawe igihano gito bitewe n’uko yandikiye Perezida wa Repubulika amusaba imbabazi, Dr Dusingizimungu ibyo abinyomoza agira ati “Twe ntitwemera iyo baruwa kuko tutayibonye. N’iyo yaba yaranditswe nta gisubizo yahawe. Nta hantu hagaragara ko hatanzwe imbabazi kugira ngo bishingirweho.”

Nkuranga Egide, Visi Perezida wa IBUKA, avuga ko n’iyo Ingabire yasaba imbabazi atumva ukuntu Perezida yazimuha igihe urubanza rutararangira. Avuga kandi ko no gutanga imbabazi hagomba kubanza kurangizwa urubanza, usaba imbabazi yahamwa n’icyaha akimenyekanisha akacyemera hanyuma akabona gusaba imbabazi. Ibyo byose IBUKA ivuga ko nta na kimwe Ingabire yakoze.

Ingabire yaregwaga ibyaha bine bigizwe n’ingengabitekerezo ya Jenoside, ubufatanyacyaha mu bikorwa by’iterabwoba n’umutwe wa FDLR, amacakubiri, ibihuha bigamije kwangisha abaturage ubutegetsi buriho n’ubugambanyi bwo kugirira nabi ubutegetsi buriho n’ingingo z’imena z’Itegeko Nshinga hakoreshejwe iterabwoba n’igitero cy’intambara hamwe n’icyaha cyo gupfobya Jenoside.

Urukiko Rukuru rwakatiye Ingabire igifungo cy’imyaka umunani. Afatanyije na bagenzi be bagomba gutanga amagarama y’urubanza angana n’amafaranaga y’u Rwanda miliyoni ebyiri, ibihumbi icumi na magana abiri na mirongo itanu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages