00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iburasirazuba: 35% by’ingengo y’imari mu gukemura ikibazo cy’amazi

Yanditswe na

James Habimana

Kuya 10 January 2013 saa 07:59
Yasuwe :

Mu rwego rwo kureba aho uturere tugize Intara y’Iburasirazuba tugeze twesa imihigo mu bijyanye no gukemura ikibazo cy’amazi n’umuriro, ubuyobozi bw’iyi ntara bwatumiye ikigo cya EWSA nk’umufatanyabikorwa mu kugeza amazi n’amashanyarazi ku baturage ngo harebwe ko muri Kamena uyu mwaka iyi mihigo yaba yeshejwe.
Mu gihe hasigaye amezi atarenga atanu ngo abayobozi b’uturere babe bagaragaje ibyo bahize bijyanye no gukemura ikibazo cy’amazi n’umuriro, ubuyobozi bw’Intara buratangaza ko hamaze (…)

Mu rwego rwo kureba aho uturere tugize Intara y’Iburasirazuba tugeze twesa imihigo mu bijyanye no gukemura ikibazo cy’amazi n’umuriro, ubuyobozi bw’iyi ntara bwatumiye ikigo cya EWSA nk’umufatanyabikorwa mu kugeza amazi n’amashanyarazi ku baturage ngo harebwe ko muri Kamena uyu mwaka iyi mihigo yaba yeshejwe.

Mu gihe hasigaye amezi atarenga atanu ngo abayobozi b’uturere babe bagaragaje ibyo bahize bijyanye no gukemura ikibazo cy’amazi n’umuriro, ubuyobozi bw’Intara buratangaza ko hamaze kugerwa ku rugero rwiza kuko ngo hari n’aho urugero bari biyemeje bamaze kururenza.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Uwamariya Odeth, yatangarije IGIHE ko mu ngo ibihumbi bibiri uturere twa Gatsibo na Kirere bari biyemeje kugezamo umuriro ubu bamaze kuzirenza, ariko ibi bikaba bitazababuza gukomeza iyi mihigo.

Guverineri Uwamariya yavuze ko Gatsibo na Kirehe ari ho hari hagifite ikibazo cy’amazi, ariko ngo Gatsibo byatewe n’uko mbere hari imishinga yakoraga imiyoboro ariko nyuma ntikomeze kuyikurikirana bigatuma yangirika ariko avuga ko ubu hamaze gusanwa imiyoboro ibiri, ibi bikaba byaratumye aka karere kava kuri 26% kari gafite muri Kamena 2012 ubu kakaba kageze kuri 49% .

Ubu kandi ngo hari gukorwa indi miyoboro 14 y’amazi, ku buryo mu mpera za 2013 abaturage bafite amazi bazagera hejuru ya 70%.

Umuyobozi wungirije muri EWSA ushinzwe amazi Sano James, yatangarije IGIHE ko bafite ubufatanye bwiza n’Intara y’Iburasirazuba; yongeraho ko ikibazo cy’abaturage bavuga ko baguze ‘cash power’ ntibazibone bakwiye kujya ku mashami ya EWSA abegereye bakazihabwa.

Hafashwe ingamba ko mu Kuboza umwaka wa 2015 Akarere ka Nyagatare kazaba kageze kuri 85%, Gatsibo 83.9%, Kayonza 84%, Kirehe 80%, Rwamagana 86% Ngoma ikagira 85% naho Bugesera 70.6% by’abafite amazi babifashijwemo n’uko 35% by’ingengo y’imari y’utu turere yakoreshwa mu gukemura iki kibazo.

Ikindi ni uko abaturage basabwe gutura mu midugudu kugira ngo bafashe EWSA kubagezaho umuriro n’amazi, kandi hasabwa ko ubuyobozi bw’uturere bwarenza ikigero cya 89% iyi ntara ifite ku batuye mu midugudu n’ahakaswe imidugudu, hagatangira kubakwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages