Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Karibata Agnes, aratangaza ko nta nka yanduye uburenge izaba ikigaragara kuri uyu wa gatanu tariki ya 15 Gashyantare 2013 mu turere twa Nyagatare, Kayonza na Gatsibo two mu ntara y’iburasirazuba.
Ibi yabitangarije mu nama Abayobozi bakuru b’igihugu; abaminisitiri, abayobozi b’intara, abayobozi b’uturere n’abakuru b’ibigo bya Leta bagiranye na Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa gatatu, yari igamije kureba uko imihigo uturere twasinye muri uyu mwaka iri gushyirwa mu bikorwa.
Utu turere turimo uburenge kuva mu mpera z’umwaka 2012, guhera icyo gihe tukaba twarahise dushyirwa mu kato. Nta masoko y’inka agomba guterana, nta n’inka zigitarabuka ziva mu karere kamwe zijya mu kandi.
Ibi ngo biri mu byatumye abaturage bo mu Ntara y’Iburasirazuba batongera bahura n’ubukene kuko ngo bajyaga bikenuza amatungo bayagurisha.
Minisitiri Karibata yavuze ko bafatanyije n’utu turere uko ari dutatu bakomeje igikorwa cyo kuvana izi nka mu zindi, ku buryo bizagera kuri uyu wa gatanu nta nka n’imwe yanduye uburenge izaba ikiri mu zindi. Yavuze ko nibiramuka bigiye mu buryo nk’uko babiteguye guhera mu ntangiriro za Werurwe uyu mwaka amasoko y’inka muri utu turere azongera agafungurwa, ibibazo abaturage bari bafite bigakemuka.
Abayobozi b’utu turere Mugabo John, Ruboneza Embroise na Atuhe Sabit Fred batangaje ko igikorwa cyo kuvana inka zanduye mu zindi gikomeje kandi kigeze mu mpera.
U Rwanda rwari rumaze imyaka igera ku munani rutarongera guhura n’indwara y’uburenge. Bivugwa ko yaturutse mu gihugu cya Tanzania, iza gukwirakwira mu bitewe n’inka zashokaga muri Gabiro mu karere ka Gatsibo, ariko ngo iki kibazo cyafatiwe ingamba ku buryo n’amasoko y’inka agiye gufungura bidatinze.



















TANGA IGITEKEREZO