00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

I Burasirazuba baganiriye ku kunoza serivisi

Yanditswe na

Eric Muvunyi

Kuya 12 December 2012 saa 09:10
Yasuwe :

Ku wa 11 Ukuboza 2012, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Uwamariya Odette yagiranye inama n’abagize komite Nyobozi z’uturere, abakuriye ibigo byaba ibishamikiye kuri leta cyangwa abikorera, inzego z’umutekano, amabanki, amadini n’amatorero n’izindi nzego mu rwego rwo kungurana ibitekerezo no gufata ingamba zo kunoza serivisi zitangwa.
Ni mu rwego rwo gushyira mu bikorwa imyanzuro y’inama yayobowe na Minisitiri w’Intebe ku wa 27 Ugushyingo 2012, na nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe ku (…)

Ku wa 11 Ukuboza 2012, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Uwamariya Odette yagiranye inama n’abagize komite Nyobozi z’uturere, abakuriye ibigo byaba ibishamikiye kuri leta cyangwa abikorera, inzego z’umutekano, amabanki, amadini n’amatorero n’izindi nzego mu rwego rwo kungurana ibitekerezo no gufata ingamba zo kunoza serivisi zitangwa.

Ni mu rwego rwo gushyira mu bikorwa imyanzuro y’inama yayobowe na Minisitiri w’Intebe ku wa 27 Ugushyingo 2012, na nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe ku mitangire ya serivisi bwagaragaje ko imitangire ya serivisi ikiri hasi cyane cyane mu bigo byigenga ndetse no mu nzego za Leta.

Guverineri Uwamariya yibukije ko ku ruhande rw’ubuyobozi ubu harimo gukorwa ibishoboka byose ngo serivisi zirusheho gutangwa neza kandi ku gihe, ubu hakaba harashyizweho imirongo ya telefoni itishyurwa haba kuri buri Karere ndetse no ku Ntara aho umuturage wese ashobora guhamagara ku buntu mu gihe afite ikibazo kandi agahabwa igisubizo kimunogeye.

Iyi nama yagarutse ku kibazo cya serivisi zitanoze zigaragara mu mahoteli, amaresitora, amabanki, kwa muganga no mu batwara abantu mu modoka n’ahandi hatandukanye, aho usanga umuntu ahabwa serivisi mbi kandi akayishyura.

Abari mu nama bibukijwe ko ubu hageze igihe cyo gushyira mu bikorwa gahunda y’imitangire ya servisi aho bidakozwe hagafatwa ingamba.

Muri iyi nama hafashwe ingamba zizafasha mu kuzamura iyo mitangire ya serivisi kugira ngo abasaba serivisi bajye bazihabwa uko bikwiye, abakoresha basabwa kwicarana n’abakozi babo bakaganira ku buryo bagomba gukora akazi kabo neza, kunoza uburyo bugaragaza ibisabwa ngo serivisi itangwe, aho itangirwa n’igihe bimara.

Guverineri yibukije ko usaba serivisi adakwiye kubyihererana mu gihe ayihawe nabi, asaba ko habaho ubufatanye ku nzego zose no guhanahana amakuru kugira ngo barusheho kuzuza inshingano zabo uko bazisabwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages