Nyuma yo gushyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa ishuri ry’imyuga ry’Intara y’Amajyaruguru (IPRC Integrated Polyitechnical Regional Center) kuwa kane ku itariki ya 06 Nzeri 2012, Guverineri w’intara y’Amajyaruguru aravuga ko iri shuri rije kuba kimwe mu bisubizo mu guhanga imirimo mishya.
Iri shuri rizatangirwamo ubumenyi bw’igihe gito n’igihe kirekire. Ishuri rigomba kuzabera abaturage uburyo bwo kwivana mu bukene no kwiteza imbere, mu bumenyi buzajya buhatangirwa.
Guverineri Bosenibamwe akangurira abaturage gushaka ubumenyi muri iryo shuri.
Bosenibamwe ati “Mugomba gukoresha amahirwe mubonye, mwohereza abana banyu muri iri shuri, kuko byagaragaye ko nta gihugu cyatera imbere abaturage badafite ubumenyi bw’ibanze”.
Minisitiri w’uburezi, Dr Vincent Biruta wari umushyitsi mukuru mu gutangiza iyubakwa ry’iryo shuri, yavuze ko abanyarwanda bakwiye guhindura imyumvire y’uko bazakomeza gutungwa n’ubuhinzi n’ubworozi gusa.
Dr Biruta ati “Igihe kirageze ko abantu bagomba kureka imyumvire ko imyuga ari iy’abantu bananiwe amashuri asanzwe. Ibyo sibyo kuko imyuga yigwa n’uyishaka kandi azi icyo izamumarira. ”
Jerome Gasana, Umuyobozi mukuru w’ Ikigo yy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imirimo ngiro (WDA), yatangaje ko iryo shuri ry’imyuga ritangijwe rizakira abanyeshuri mu byiciro bitandukanye; haba icy’abaziga umwaka umwe, ikiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye n’amasomo yo kurwego rwa kaminuza.
Yongeye ko iyi gahunda izakoreshwa mu Ntara zose zigize igihugu, no mu Mujyi wa Kigali. Hateganywa kubaka ibigo bitanu. Mu Ntara y’Amajyaruguru kikaba kigiye kubakwa mu Murenge wa NKotsi Akarere ka Musanze, kizakazatwara amafaranga agera kuri imiliyari esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda.
Biteganyijwe ko nicyuzura kizakira abanyeshuri bagera kuri 400. Iki kigo kigiye kubakwa ku bufatanye bw’igihugu cy’Ubushinwa na Leta y’u Rwanda. Biteganyijwe ko kizaba cyuzuye bitarenze ukwezi kwa gatandatu umwaka wa 2014.
























TANGA IGITEKEREZO