Mu turere twa Gatsibo, Kayonza na Rwamagana two mu Ntara y’Iburasirazuba, haravugwa ikibazo cy’ibura ry’ibitoko ku isoko kubera indwara ya kirabiranya yaba yaratumye ibitoki bihagarikwa ku masoko hirindwa ko iyi ndwara yakomeza gukwirakwira.
Ubwo umunyamakuru wa IGIHE yageraga ku isoko rya Kiramuruzi mu karere ka Gatsibo ku wa kane taliki ya 14 no ku wa gatandatu tariki ya 16 Gashyantare 2013, yasanze mu isoko nta bitoki birangwamo. Abaturage batangaje ko impamvu nta bitoki biri mu isoko ari uko ubuyobozi bwabahaye amabwiriza y’uko kutazana ibitoki ku isoko kubera indwara ya kirabiranya ikomeje gukwirakwira mu duce tugize akarere ka Gatsibo.
Ni na ko byagenze mu isoko rya Rwagitima, kuko mu isoko ryaho na ho yasanze nta gitoki kiharangwa. Umwe mu bari mu isoko, ati “Hashize nk’icyumweru kimwe tubujijwe kujyana ibitoki mu isoko ngo kuko bikwirakwiza indwara ya kirabiranya aho bigeze hose.”
Mu isoko rya Ntunga mu karere ka Rwamagana ku cyumweru tariki ya 17 Gashyantare 2013 na ho hagaragaye ikibazo cyo kubura kw’ibitoki ku isoko. Bamwe mu baturage batangarije umunyamakuru ko bahawe akato ko kujyana ibitoki ku isoko ariko ntibyashyirwa ku mugaragaro kuko ngo babibuzwa iyo babigemuye. Bati “Igitoki kiracibwa kikaba cyajyanwa mu rugo n’umuntu ku giti cye, ariko kiterekejwe iyo ku isoko. Ni ko tubibwirwa n’abayobozi!”
Icyo ubuyobozi bubivugaho
Tuganira kuri telefoni n’Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, yadutangarije ko nta kato kahawe ibitoki. Gusa avuga ikibazo cya kirabiranya gihari, kandi ko bakomeje kugifatira ingamba mu kugihashya.
Yagize ati “ Ibyo ni amakuru mashya kuri twe ntacyo tubiziho. Icyemezo cyo gushyira mu kato gitangwa na MINAGRI hanyuma natwe tukabishyira mu bikorwa ariko kugeza ubu nta kato karangwa mu karere kacu.”
Umuyobozi w’akarere ka Kayonza Mugabo John we yatubwiye ko na bo nta kato bahaye abaturage mu kujyana ibitoki ku isoko, gusa yemeza ko ikibazo cya kirabiranya muri aka karere gihari ariko ngo ntibiragera ku rwego rwo gutanga akato ku babicuruza.



















TANGA IGITEKEREZO