Urubanza Ikigo k’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), kiregamo Kopamyi Garbsons Commodities Central Africa Ltd, rukomeje kuba agatereranzamba nyuma y’aho rwari rwimuriwe ku wa 29 Ukwakira 2012, ariko mu buryo butunguranye rugasubukurwa kuri uyu wa Mbere.
Ubwo uru rubanza rwaherukaga mu Rukiko Rukuru rw’Ubucuruzi hakemezwa ko ruzasubukurwa kuwa 29 Ukwakira uyu mwaka, si ko byaje kugenda, kubera ko rwasubukuwe bitunguranye kandi rugahita rwongera rugasubikwa na none.
Impamvu ikomeye yatumye uru rubanza rwimurwa ni ihindurwa ry’umucamanza.
Umucamanza Kamere Emmanuel waburanishaga uru rubanza ni we waje gusimbuzwa bisabwe na RRA, maze ruhabwa Fanfa Rwankindo Kayirangwa kuva kuwa Gatanu tariki ya 21 Nzeri 2012.
Garbsons Commodities Central Africa Ltd ku bwayo ibona iminsi 2 uyu mucamanza mushya amaranye iyi dosiye itaba ihagije, ku bwabo bakaba bifuza ko umucamanza yafata iminsi agasoma yitonze imyanzuro y’uburyo urubanza rwa mbere rwari rwakijijwe, ndetse akamenya neza uko ikibazo giteye.
Ku ruhande rwa RRA bo ntabwo ariko babibona, kuko bifuza ko urubanza rwakomeza kuko atari bo bazi niba umucamanza atazi ibijyanye n’urubanza.
Umwe mu bahagarariye RRA mu mategeko Me Kagame Richard ati ”Ibi byakagombye kumenywa n’umucamanza.”
Ikifuzo cyari cyatanzwe na Me Nsengimana Abel uhagarariye Kopamyi Garbsons Commodities Central Africa Ltd umucamanza Fanfa Rwankindo Kayirangwa yacyakiriye, maze ategeka ko bazagaruka mu rukiko ku itariki 8 Ukwakira uyu mwaka yamaze gusoma neza idosiye.
Uhagarariye Kopamyi Garbsons Commodities Central Africa Ltd Salman Butt, avuga ko yemera ibyo urukiko rukora, ati ”Ntabwo ikibazo ari ubutabera, ahubwo ikibazo ni Rwanda Revenue idashyira mu bikorwa imyanzuro yategetswe n’urukiko.”
Salman Butt yakomeje avuga ko kugeza ubu ibikorwa bye bimaze guhagarara kubera kubura amafaranga.
Urubanza rwa Kopamyi Garbsons commodities Central Africa Ltd ndetse n’Ikigo k’Igihugu k’Imisoro n’Amahoro, rushingiye ku musoro wakwaga iyi kompanyi ungana n’amadorali 362 kuri toni y’umuceri waturukaga muri Pakistan, nyamara hari kwakwa umusoro ungana n’amadorali 170; ibi bikaba byarabaye kuri toni 307 z’umuceri.
Inkurun bifitanye isano:
Rurageretse hagati y’abashoramari b’Abanyapakisitani na Rwanda Revenue



















TANGA IGITEKEREZO