00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyagezweho mu nama y’igihugu y’abana iheruka

Yanditswe na

NTWALI John Williams

Kuya 3 January 2012 saa 08:53
Yasuwe :

Inama Nkuru y’igihugu y’abana ya gatandatu iherutse kuba yafatiwemo imyanzuro 23, muri yo 19 yashyizwe mu bikorwa, bikaba bingana na 82.6 %
• Imyanzuro 4 inzego yarebaga ziracyayikurikirana kugira ngo ishyirwe mu bikorwa
• Imyanzuro 2, uwa 6 n’uwa 7 yagombaga gushyirwa mu bikorwa n’ibihugu bya EAC, MINEAC yandikiye EAC Secretariat iyisaba kuyigeza ku bihugu ireba kugira ngo ishyirwe mu bikorwa.
• Umwanzuro wa 14, wasabaga ko hashyirwaho ihuriro ry’abana bagiye bitabira inama nkuru (…)

Inama Nkuru y’igihugu y’abana ya gatandatu iherutse kuba yafatiwemo imyanzuro 23, muri yo 19 yashyizwe mu bikorwa, bikaba bingana na 82.6 %

• Imyanzuro 4 inzego yarebaga ziracyayikurikirana
kugira ngo ishyirwe mu bikorwa

• Imyanzuro 2, uwa 6 n’uwa 7 yagombaga
gushyirwa mu bikorwa n’ibihugu bya EAC,
MINEAC yandikiye EAC Secretariat iyisaba
kuyigeza ku bihugu ireba kugira ngo ishyirwe mu
bikorwa.

• Umwanzuro wa 14, wasabaga ko hashyirwaho
ihuriro ry’abana bagiye bitabira inama nkuru
z’abana, ku bufatanye na UNICEF, harimo
gutegurwa amabwiriza yazagenga iri huriro.

• Umwanzuro wa 19, wasabaga Gushyira mu
nteganya nyigisho isomo ku ruhare rw’
umwana mu burezi bumubereye,
washyikirijwe MINEDUC, kugira ngo iwushyire
mu bikorwa.

Imyanzuro yose yafashwe uko ari 23 n’ibyayikozweho

Umwanzuro wa 1: Buri wese agire uruhare mu kubaka ibyumba
by’amashuri byagenewe
amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9

Abo warebaga: Ababyeyi, abayobozi, abarimu n’abaturage

Icyakozwe:

 Biyobowe na MINEDUC, ku bufatanye n’ababyeyi ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye, mu mwaka wa 2011, hubatswe ibyumba by’amashuri 2,679 n’ubwiherero 5,424.

 Guhera mu mwaka wa 2008 kugeza 2011 hamaze kubakwa mu gihugu hose ibyumba 8,687, n’ubwiherero 20,311

Umwanzuro wa 2: Gushyira imbaraga mu burezi bw’abana b’incuke kuko ari wo musingi w’uburezi.

Abo warebaga: Abafatanyabikorwa, Leta n’ababyeyi

Icyakozwe:

 Hemejwe politiki n’ingamba bigenga uburezi bw’abana b’inshuke( ECD policy and its strategic plan).

 Harateganywa gushyirwaho ECD model muri buri karere
Ku nkunga y’umushinga wa Global fund, MIGEPROF yateye inkunga amashuri y’abana b’inshuke 100, ahabwa ibikoresho, amahugurwa n’inka kuri buri shuli.

Umwanzuro wa 3: Gutoranya abana bafashwa mu burezi nta marangamutima.

Abo warebaga: Abaturage, inzego z’ubuyobozi n’abana bahagarariye abandi.

Icyakozwe:

 MIGEPROF, yashyizeho amabwiriza agenga uburyo bwo gutoranya abana bafashwa mu burezi, guhera ku rwego rw’umudugudu, yagejejwe ku nzego zose z’ibanze, arasobanurwa, kandi agenderwaho mu gutoranya abana bugarijwe n’ibibazo mu burezi. Urutonde rwemejwe hakurikijwe ayo mabwiriza nirwo abafatanyabikorwa baheraho batanga inkunga.

Umwanzuro wa 4: Gusaba ababyeyi gufatanya n’abarimu mu burezi bubereye abana.

Abo warebaga: Ababyeyi n’abarimu.

Icyakozwe:

 Komite z’ababyeyi zashyizweho kuri buri kigo, kandi hategurwa inama y’ababyeyi kuri buri kigo buri gihembwe.

Umwanzuro wa 5: Kugena ibiganiro bihuza abarezi kugirango baganire ku bibazo bahura nabyo.

Abo warebaga: Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) n’ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri.

Icyakozwe:

 MINEDUC yakoresheje amahugurwa y’abayobozi b’ibigo by’amashuri n’ababungirije ku miyoborere y’amashuri”school management and leadership”, kandi hategurwa inama zihoraho z’abarimu ku rwego rw’Uturere hagamijwe kurebera hamwe ibibazo bigaragara

Umwanzuro wa 6: Gufasha abana baturutse mu gihugu cya Burundi kumvikanisha icyifuzo cyabo cy’uko kwiga amashuri yisumbuye byaba ubuntu ndetse na za laboratories zigashyirwa mu bigo by’amashuri yisumbuye.

Abo warebaga:Minisiteri y’ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (MINEAC)

Icyakozwe:

 MINEAC yandikiye “EAC Secretariat” iyigezaho uyu mwanzuro kandi iyisaba kuwugeza ku buyobozi bw’igihugu cy’u Burundi.

Umwanzuro wa 7: Ibihugu byose byo muri Afurika y’Iburasirazuba birasabwa gushyira imbaraga mu burezi( amashuri ahagije, ibikoresho, abarimu ) cyane cyane uburezi bw’abana b’abakobwa, abo mu cyaro no korohereza abana ingendo zo kujya no kuva ku ishuri.

Abo warebaga: MINEAC

Icyakozwe:

MINEAC yandikiye “EAC Secretariat” iyigezaho uyu mwanzuro kandi iyisaba kuwugeza ku bihugu bigize EAC.

Umwanzuro wa 8: Guha buri munyarwanda nta vangura cyane cyane rishingiye ku bumuga, uburezi bufite ireme kandi buteza imbere indangagaciro nyarwanda.

Abo warebaga:Itorero ry’igihugu, MINEDUC, MINALOC

Icyakozwe:

 MINEDUC yateguwe “Special education policy” kandi ubu amashuri yubakwa hitabwa kuri “norms and standards” zatanzwe na MINEDUC, kandi amashuli yihariye y’abana babana n’ubumuga yongerewe ubushobozi.

 Udutabo tw’indangagaciro twasakajwe mu bigo by’amshuri ndetse no mu nzego z’ibanze.

Umwanzuro wa 9: Gushyiraho amashuri atanga ubumenyi bujyanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo(entrepreneurship, vocational and professional training schools, English learning,... )

Abo warebaga: MINEDUC,ababyeyi n’abafatanyabikorwa mu burezi.

Icyakozwe:

 Hashyizweho College of technologies ( Kicukiro na Tumba) ebyili (2) kandi zihabwa ibikoresho bihagije, kugeza ubu aya mashuri afite abanyeshuli 2126.

 Kugeza ubu hariho amashuri agera ku 158 yigisha ibya technique kandi yahawe ubushobozi n’ibikoresho kugira ngo atange ubumenyi ngiro buhagije. Umwaka wa 2011, harimo abanyeshuli 58,589, abagera ku 17158 barangije umwaka wa gatandatu.

 Ubu hariho amashuri 81 yigisha imyuga iciriritse hakaba harimo abanyeshuri 11,681.

 Abanyeshuli bose barigishwa mu mashuri yisumbuye isomo rya Entrepreneurship.

Umwanzuro wa 10: Gukangurira buri muntu kumva ko agomba gukurikirana impamvu umwana w’aho atuye atajya mu ishuri

Abo warebaga: Abaturage bose, inzego z’ubuyobozi, abanyamadini, Polisi n’abana

Icyakozwe:

MIGEPROF yateguye “family campaign month” imwe muri theme zayo yibanze ku gukangurira abanyarwanda kwita ku burezi bw’abana babo; no kurwanya ubuzererezi, kandi inzego inzego zitandukanye( polisi, abanyamadini, inzego z’ibanze,…) zabigizemo uruhare

Umwanzuro wa 11: Kurinda imvugo yose yatuma umwana yumva ko nta gaciro afite cyane cyane kubafite ibibazo byihariye nk’abana babana n’ubumuga.

Abo warebaga: Ababyeyi, abarimu n’abana

Icyakozwe:

 Hashyizweho itegeko ku burenganzira bw’umwana n’uburyo bwo kumurinda no kumurengera kandi hagaragaramo ingingo zikumira imvugo zose zatuma umwana yumva ko nta gaciro afite cyane cyane abana babana n’ubumuga

Umwanzuro wa 12: Kongera isuku ku mashuri.
Abo warebaga: Ababyeyi, abarimu, MINEDUC, MINISANTE, abana, abaturage bose n’inzego z’ubuyobozi.

Icyakozwe:

 MINEDUC yateguye “Quality standars in education” zigaragaramo ibirebana n’isuku mu bigo by’amshuri kuva mu mashuri y’inshuke kugeza ku mashuri yisumbuye; kandi ikora igenzura rihoraho hagamijwe kureba uko bishyirwa mu bikorwa

Umwanzuro wa 13: Guha agaciro inama z’abana, kuzitabira ku gihe no kuzishyigikira.
Abo warebaga: Abayobozi b’inzego z’ibanze.

Icyakozwe:

 Inama z’abana zahawe agaciro kuva ku rwego rw’umudugudu kugeza ku rwego rw’igihugu, kandi habayeho amatora y’abana bahagarariye abandi kuri buri rwego.

 Mu gutegura iyi nama nkuru ya karindwi hakozwe inama ziyibanziriza muri buri kagari zigamije guhuza ibitekerezo by’abana kuva ku rwego rw’umudugudu, kandi ibitekerezo byabo byahawe umwanya.

Umwanzuro wa 14: Gushyiraho ihuriro ry’abana bagiye bitabira inama nkuru z’abana.
Abo warebaga: Itorero ry’igihugu na MIGEPROF

Icyakozwe:

 MIGEPROF ifatanyije na UNICEF yatangiye gutegura amabwiriza azagenga iri huriro.

Umwanzuro wa 15: Kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana no gufasha abana bagize ibyo byago kumenya uko bakwitwara.

Abo warebaga: Polisi, abarezi, abashinzwe imibereho myiza y’abatiurage.

Icyakozwe:

 Hashyizweho “GBV law”; itegeko N059 rikumira kandi rihana ihohoterwa iryo ari ryo ryose rishingiye ku gitsina.

 Hashyizweho umurongo wa telefoni utishyurwa ukoreshwa mu gutanga amakuru ajyanye n’ihohoterwa (3512).

 MIGEPROF yakoze inama ku ihohoterwa rikorerwa abana( Conference on Violence Against Children).

 Hashyizweho isange “one stop center” eshatu ( Rusizi na Kigali na Nyagatare) ibigo byita ku bahohotewe ku buntu

Umwanzuro wa 16: Gushyiraho inyubako z’amashuri zorohereza abana babana n’ubumuga.

Abo warebaga:MININFRA, MINEDUC, ababyeyi n’abafatanyabikorwa mu burezi.

Icyakozwe:

 Amashuri yose yubatswe muri gahunda ya 9BE yubatswe hitawe kuri “design” yatanzwe na MINEDUC hitawe kubyakorohereza abana babana n’ubumuga

Umwanzuro wa 17: Kongerera ubumenyi abarimu mu rurimi rw’icyongereza.

Abo warebaga: Minisiteri y’Uburezi

Icyakozwe:

 MINEDUC yahuguye abarimu 43,820 bo mu mashuri abanza n’amashuri yisumbuye mu rurimi rw’icyongereza kandi hari gahunda ya « mentorship »yo gushaka abarimu baturutse muri EAC bazobereye mu kwigisha icyongereza kugira ngo bakomeze gufasha abarimu bo mu Rwanda mu rurimi rw’icyongereza

Umwanzuro wa 18: Kwigisha abana kutishora mu ngeso mbi nko kunywa ibiyobyabwenge no gusambana.

Abo warebaga: Abana bahagarariye abandi, inzego z’ubuyobozi n’ababyeyi

Icyakozwe:

 Ku bufatanye na MINIYOUTH, hateguwe “campaign” mu rwego rw’igihugu yo kurwanya ibiyobyabwenge n’ibisindisha mu rubyiruko.

Umwanzuro wa 19: Gushyira mu nteganya nyigisho isomo ku ruhare rw’umwana mu burezi bumubereye.
Abo warebaga: MINEDUC

Icyakozwe:

 Uyu mwanzuro wagejejwe kuri MINEDUC iracyashaka uburyo washyirwa mu bikorwa.

Umwanzuro wa 20: Kuganira n’ababyeyi, kubagisha inama nk’inshuti zabo za mbere ku bibazo bahura nabyo no kubabashukisha ibintu.

Abo warebaga: Abana, ababyeyi n’abarezi

Icyakozwe:

 Habayeho ibiganiro kuri radio zinyuranye bikangurira ababyeyi guha abana umwanya kugira ngo baganizize abana ku bibazo byabo.

 MIGEPROF irimo gutegura imfashanyigisho ku buryo ababyeyi bazajya baganira n’abana ikazasakazwa mu gihugu hose, kandi ikazajya yifashishwa n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Umwanzuro wa 21: Gutumira mu nama nkuru y’abana itaha, abana babana n’ubumuga bahagarariye bagenzi babo muri buri karere.

Abo warebaga: MIGEPROF na MINALOC

Icyakozwe:

 Muri iyi nama nkuru ya karindwi hatumiwe abana 30 bahagariye abandi bagenzi babo babana n’ubumuga.

Umwanzuro wa 22: Gukangurira abana babana n’ubumuga kujya kwa muganga.
Abo warebaga: Abana, ababyeyi, abajyanama b’ubuzima.

Icyakozwe:

 Hateguwe “family campaign” yamaze ukwezi muby’ingenzi byakozwe harimo gukangurira ababyeyi kwita kubana bafite ubumuga butandukanye.

Umwanzuro wa 23: Kongera ingufu mu ishyirwamubikorwa ry’imyanzuro y’Inama Nkuru ya gatanu y’abana ndetse n’imyanzuro ivuye muri iyi nama ya gatandatu.

Abo warebaga: Leta, ababyeyi, abana n’abafatanyabikorwa

Icyakozwe:

 Habayeho gusakaza imyanzuro yavuye mu nama nkuru ya gatandatu y’abana kugera ku rwego rwa buri murenge, kandi habayeho gukurikirana ibigo na za Minisiteri zarebwaga n’imyanzuro kugira ngo ishyirwe mu bikorwa.

NTWALI John Williams


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages