Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge Mukamusonera Marie Claire aratangaza ko ibikorwa by’iterambere u Rwanda rukomeje kugeraho, ari umusaruro w’ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Nzeri 2012 mu mahugurwa y’ubumwe n’ubwiyunge, agenewe bamwe mu bafatanyabikorwa mu nzego zinyuranye bafite aho bahurira na gahunda za buri munsi z’ubumwe n’ubwiyunge.
Mukamusonera avuga ko hari intambwe yatewe mu bumwe n’ubwiyunge, ibyo bikaba bitanga ikizere gikomeye cyo kongera kubanisha Abanyarwanda no guharanira iterambere ryabo.
Komiseri muri Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, avuga ko Inkiko Gacaca zabaye umuyoboro wo kurangiza bimwe mu bibazo u Rwanda rwari rufite nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kubera ko izi nkiko zaciye imanza nyinshi kandi mu gihe gito, bityo ubutabera bukaboneka.
Uyu muyobozi, avuga ko izi nkiko zabaye umusingi wo kuvugisha ukuri no guca burundu umuco wo kudahana, nubwo hakiri ibibazo byo kurangiza zimwe mu manza za Gacaca zitabashije kurangizwa cyane cyane izirebana n’imitungo.
Muri iyi nama y’iminsi ibiri, Mukamusonera avuga ko abitabiriye bagomba gutaha basobanukiwe neza politiki y’ubumwe n’ubwiyunge, iyi politiki ikaba ishimangira ko ubumwe bw’Abanyarwanda bwasenyutse ko bugomba kubakwa, ko ubumwe n’ubwiyunge ari ihame n’inzira u Rwanda rwiyemeje.
Umukozi w’Akarere ka Kamonyi ushinzwe imiyoborere myiza mu Murekatete M. Goretti, avuga ko nyuma yo gusura forumu zitandukanye mu mirenge basanze ubumwe n’ubwiyunge bwifashe neza, kandi hari icyizere gihagije cyo kongera kubanisha Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iyi nama yateguwe na Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge, ku bufatanye n’Akarere ka Kamonyi, yitabiriwe n’abakozi bashinzwe imibereho myiza mu mirenge, abakozi bashinzwe irangamimerere mu mirenge, abagize komite z’abakangurambaga z’ubumwe n’ubwiyunge ndetse n’inzego z’umutekano.
Faustin Ntakirutimana ushinzwe itangazamakuru mu Karere ka Kamonyi



















TANGA IGITEKEREZO