00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icumbi mu mujyi wa Kigali rirabona umugabo rigasiba undi

Yanditswe na

Olivier Rubibi

Kuya 17 December 2012 saa 12:42
Yasuwe :

Umujyi wa Kigali utuwe n’abaturage basaga miliyoni nk’uko ibarura ryakozwe kuwa 15 Kanama ribigaragaza. Hakomeje kuzamurwa imiturirwa yo gukoreramo ubucuruzi n’indi mirimo yo mu biro ariko kubaka amacumbi bikaba bigaragara ko bishyirwamo imbaraga nke.
Abatuye uyu mujyi abenshi baturuka hanze yawo, gusa kubonamo icumbi ntibyoroshye cyane cyane ababa mu mazu aciriritse, mu gihe amazu y’ubucuruzi akomeje kubakwa n’imbaraga nyinshi.
Iyo ubonye ishusho y’uyu mujyi wakwibaza impamvu (…)

Umujyi wa Kigali utuwe n’abaturage basaga miliyoni nk’uko ibarura ryakozwe kuwa 15 Kanama ribigaragaza. Hakomeje kuzamurwa imiturirwa yo gukoreramo ubucuruzi n’indi mirimo yo mu biro ariko kubaka amacumbi bikaba bigaragara ko bishyirwamo imbaraga nke.

Abatuye uyu mujyi abenshi baturuka hanze yawo, gusa kubonamo icumbi ntibyoroshye cyane cyane ababa mu mazu aciriritse, mu gihe amazu y’ubucuruzi akomeje kubakwa n’imbaraga nyinshi.

Iyo ubonye ishusho y’uyu mujyi wakwibaza impamvu hatubakwa amazu manini agabanyijemo ibice abantu bashobora gukodesha bakabamo.
Amazu yitwa ko ari ayo guturamo yubakwa n’ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize ariko na yo igiciro cyayo kiri hejuru ugereranije n’amikoro y’abakeneye amacumbi.

IGIHE cyaganiriye na bamwe mu baturage bacumbika muri uyu mujyi batubwira ko icumbi ryo muri Kigali rihenze cyane.

Uwamahoro Clement utuye mu karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kicukiro yatangarije IGIHE ko akodesha inzu abamo y’ibyumba bibiri agatanga amafaranga 100.000 ku kwezi.

Akomeza avuga ko kugira ngo yumve afite amahoro ari uko aba yishyuye amezi nibura atatu, asanga ubukode buhenze cyane; nyamara ngo haramutse hari amazu yubatse akodeshwa abantu bakagenda bishyura bukode bakazagera igihe bayegukana, byafasha benshi gukemura icyo kibazo.

Mu kiganiro twagiranye n’umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’amajyambere, Nizeyimana Alphonse adutangariza ko iki kibazo Umujyi wa Kigali ukizi kandi barimo kugishakira umuti.

Harateganywa kubaka amazu azajya acumbikira abantu bakishyura ku kwezi, kugeza igihe bazayegukanira burundu.

Nizeyimana Alphonse yavuze ko banki ya Shilt Africa ifatanije n’Umujyi wa Kigali na Banki y’u Rwanda Itsura amajyambere (BRD) bateganya kubaka amazu 2000 aho bita Akumunigo, ngo akazaba ari ku giciro cyo hasi.

Umuyozi w’Umujyi wa Kigali, Ndayisaba Fidele, mu kiganiro na IGIHE yadutangarije ko RSSB ifite umushinga wo kubaka amazu agera ku 10,000; abazayacumbikamo bagakoresha uburyo bw’ikodesha-gura, aho amafaranga y’ubukode azatangwa kugeza aho inzu nyirayo ayegukanye.

Kigali ibarirwa mu mujyi ihenze kubamo ugereranyije n’indi mijyi yo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, na ho Umujyi wa Kampala akaba ari wo uhendutse kurusha indi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages