Umuryango utegamiye kuri Leta ugamije guteza imbere imitangire ya serivisi nziza “Rwanda Appreciation Service” (RAS) washyize ahagaragara isesengura wakoze rigaragaza ko imitangire ya serivisi nziza mu Rwanda ikirimo ibibazo, harimo n’icyenewabo.
Nyuma y’amezi 10 iryo sesesngura rikorwa, ryamuritswe ku wa Kane tariki 8 Ugushyingo2012, rivuga ko umuryango RAS wafashe umwanzuro wo gukora isesengura nyuma yo kubona raporo nyinshi zisohoka zigaragaza ko mu Rwanda hari ikibazo cy’imitangire ya serivisi mbi.
Muri rusange iryo sesengura ryatunze agatoki urwego rw’ubuzima, inzego z’abikorera, inzego z’umutekano, uburezi, urwego rw’amahoteli n’ubukerarugendo, ikibuga cy’indege n’izindi ko hagaragaramo serivisi mbi.
Umuyobozi wa RAS, Ingabire Ange Claudine, yagaragaje ko mu mitangire ya serivisi hagaragaramo ikimenyane, icyenewabo, kutagira gikurikira cy’uko abakozi bakora, ikibazo cyo kutamenya indimi z’amahanga, umuco, kutubaha ababagana n’ibindi bituruka ku kutamenya gukoresha ikoranabuhanga n’itumanaho.
Ibyo bibazo ariko ngo hari aho biterwa n’ikibazo cy’abakozi bake n’ibikoresho bidahagije no kuba Abanyarwanda bataragira imitangire ya serivisi nziza nk’umuco, ngo bibe byatangira no kwigishwa abana kuva bakiri bato, n’ibindi.
Ingabire atangaza ko usanga Abanyarwanda bitabira gutanga serivisi nziza mu bihe by’iminsi mikuru, cyangwa mu mezi aba arimo imirimo myinshi gusa, nyamara ntibibuke ko serivisi nziza ikenewe igihe cyose. Izo serivisi mbi zituma kugeza na n’ubu abakerarugendo n’abasura u Rwanda bagitaha binubira imitangire mibi ya serivisi mu Rwanda.
By’umwihariko ariko mu gihe Abanyarwanda baba bitegura kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, no mu gihe cy’icyunamo n’amezi make akurikiraho ngo serivisi iba iri hasi cyane ugereranije n’ibindi bihe by’umwaka.
Abo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye bari hagati y’imyaka 7 na 15, iri sesengura ryagaragaje ko ari bamwe mu bantu bagaragaraho ikibazo cy’imitangire mibi ya serivisi ariko byagera mu gihe cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi byo bikaba akarusho. Ibyo bikaba biterwa n’ihungabana bagize muri icyo gihe, bakaba babana na ryo ariko batabizi.
Anastase Murekezi, Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo wari witabiriye umuhango wo kumurika iryo sesengura yatangaje ko muri uyu mwaka urwego rw’abikorera rwateye imbere cyane mu mitangire ya serivisi kuruta inzego bwite za Leta.
Ati ”Ubu bushakashatsi buzagira akamaro ku banyarwanda bose, tugiye kurushaho gukangurira abanyarwanda gutanga serivisi nziza, ikoranabuhanga ryagaragaye ko ari ikibazo cyane, kuko hari aho barikoresha mu bitajyanye n’akazi aho kurikoresha mu bikorwa by’iterambere.”
Iri sesengura ryatwaye amafaranga y’u Rwanda asaga gato Miliyoni 180 muri zo 47 gusa ni yo yatanzwe na RAS, andi atangwa n’abaterankunga.



















TANGA IGITEKEREZO