Urukiko rukuru rwanze icyifuzo cya Mugesera Leon wari wasabye ko abacamanza babiri muri batatu bamuburanishaga basimburwa, ibi bikaba byaragezweho nyuma yo kwiyambaza abahanga mu by’amategeko.
Nk’uko Urukiko Rukuru rwabitangaje, icyifuzo cya Mugesera cyo kutaburanishwa na Bazakundi Athanase na Ndagijimana Eugène nta shingiro gifite hashingiwe ku buryo abahanga mu by’amategeko basobanura.
Urukiko rwavuze ko rusanga umushingamategeko w’u Rwanda cyagngwa ’legislateur’ atarasobanuye birambuye impamvu y’ubwihane bwa Mugesera, bikaba byarabaye ngombwa ko bareba uko abahanga babisobanura.
Uwitwa Stephanie Bendel Vasseur, asobanura ko kuva urubanza rutaratangira kuburanishwa mu mizi nta mpavu Mugesera yashingiraho yanga abo bacamanza.
Mugesera yahise atangariza ubucamanza ko ajuririye icyo cyemezo, ashingiye ku ngingo ya 18 y’Itegekonshinga ivuga ku burengazira bw’uregwa.
Umushinjacyaha mukuru Martin Ngoga yabwiye urukiko ko hashingiwe ku ngingo y’175, ubwo bujurire bwa Leon Mugesera butagomba kwakirwa.
Ubwanditsi bw’urukiko bwatangarije abanyamakuru ko urubanza rwa Leon Mugesera ruzasubukurwa tariki ya 17 Mutarama saa mbili za mu gitondo ruburanishwa mu mizi.
Mugesera Leon ubushinjacyaha bumukurikiranyeho ibyaha byo gushishikariza abandi umugambi wa Jenoside, gucura no gutegura umugambi wa Jenoside, ubufatanyacyaha mu gukora Jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu no kubiba urwango rushingiye ku moko n’inkomoko.



















TANGA IGITEKEREZO