00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyo abanyamakuru basabwa mu itangazamakuru ry’ubu

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 6 March 2013 saa 06:18
Yasuwe :

Minisiteri y’Ikoranababuhanga yasabye abanyamakuru gukoresha ikoranabuhanga rigezweho rya Tablet na iPad, kuko bifasha mu gukora vuba, BAkabika inyandiko zabo neza kandi bikagabanya ikoreshwa ry’amakay, amakarine n’amakaramu.
Minisitiri w’Urubyiruko, Ik#oranabuhanga n’Isakazabumenyi Nsengimana Jean Philbert aganira n’abanyamakuru ku ya 4 Werurwe, yagize ati « Nta mpamvu itangazamakuru, ikinyamakuru cyiyubashye kitagurira abanyamakuru ibikoresho nk’ibi byaTablet na iPad (…)

Minisiteri y’Ikoranababuhanga yasabye abanyamakuru gukoresha ikoranabuhanga rigezweho rya Tablet na iPad, kuko bifasha mu gukora vuba, BAkabika inyandiko zabo neza kandi bikagabanya ikoreshwa ry’amakay, amakarine n’amakaramu.

Minisitiri w’Urubyiruko, Ik#oranabuhanga n’Isakazabumenyi Nsengimana Jean Philbert aganira n’abanyamakuru ku ya 4 Werurwe, yagize ati « Nta mpamvu itangazamakuru, ikinyamakuru cyiyubashye kitagurira abanyamakuru ibikoresho nk’ibi byaTablet na iPad ».

Avuga ko mu gihe buri munyamakuru akoresheje ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo (Tablet, iPad), bizagabanya guta impapuro, kwibagirwa ikaramu, cyangwa kuba impapuro zihura n’ibibazo ibitandukanye.

Avuga ko ikoranabuhanga rya Tablet na iPad, mu itangazamakuru rizanoroshya gukora inkuru igahita itangazwa (update) ako kanya.

Nsengimana yavuze ko itangazamakuru ari ihiganywa (competions), bityo ko utangaje inkuru mbere y’abandi, abona abamukurikirana benshi kandi akabaremamo icyizere nabo bakakimugirira.

N’ubwo bimeze gutyo bamwe mu banyamakuru bavuga ko ibigo bimwe biba bidafite ubushobozi buhagije, bityo bakaba batabona ubushobozi bwo kugura ibi bikoresho.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages