Mu gihe u Rwanda n’ Isi yose hibukwa ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi, Ihuriro ry’uru byiruko rw’Abanyarwanda baba mu Gihugu cy’u Budage “Rwanda Connection” ryagennye ubutumwa aho basaba Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko kwigira ku mateka y’ibyahise kugirango bashimangire iby’ejo hazaza.
Mu kiganiro Kaneza Elisabeth Umuyobozi w’iri huriro yagiranye na IGIHE.com yagaragaje ko Jenoside yabaye bamwe mu rubyiruko bataramenya ubwenge ndetse hakaba hari n’abavutse nyuma ya jenoside ariko agashimangira ko igikenewe ari uko urubyiruko rw’Abanyarwanda ruhuriza hamwe imbaraga mu kubaka ejo hazaza.
Kaneza yagize ati “ Ubu twibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, benshi mu rubyiruko rw’ubu bari batoya cyane. Abandi bavutse nyuma yayo. Abavutse nyuma yayo bayumva mu mateka y’u Rwanda, cyangwa bakumva ababyeyi babo hari icyo bayivuze ho. Abanyuze muri jenoside ariko bo bibuka akababaro n’ubwoba bwinshi bagize nubwo kenshi bataba bumva icyayiteye“.
Kaneza akomeza agira ati “Icyo tubwira urubyiruko ni uko dusangiye amateka y’u Rwanda, ameza n’amabi. Jenoside yabaye mu gihe twagombaga gutangira amashuri, tugakura ababyeyi bacu bahari. Icyiza cyo kuba umwana ni uko wizera icyiza gusa. Kandi wumva ko nta muntu wagirira undi nabi. Icyo cyizere rero twese twari tugifite. Ibyatubayeho ariko byaduteye akababaro kenshi. Akababaro gahinduka agahinda.
Ikindi tubwira urubyiruko ni uko tubabara kandi tutarasobanukirwa neza. Kenshi agahinda tukagira iyo tuzirikana abacu bazize jenoside, ariko dukeneye kumva no kumenya amateka nyayo kugira ngo amahano yabaye atazongera kuba.
Bizadufasha kumva ko ntacyo dupfa, ahubwo ko icyo dupfana kiruta icyo twaba dupfa. Gusa dukwiye kwemera ko Jenocide yakorewe Abatutsi yabayeho, kandi ko twese twababaye, ubu twese dusangiye ingaruka zayo.
Iyo tubonye ukuntu urubyiruko rwafashe inshigano ikomeye yo kurera abandi bana, mu gihe rwagombaga kurerwa, cyangwa inshigano yo kubaka, mu gihe rwagombaga kubukakirwa, bitugaragariza imbaraga urubyiruko rufite. Urubyiruko rwahanganye n’ibibazo byinshi kandi n’ubu niko bikimeze, ariko dukomeje cya cyizere, dukomejye wa mutima mwiza usanzwe uranga abana b’u Rwanda, wa mutima ubabarira kandi wifuza kubana n’abandi bose mu mahoro.
Ubu twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, turifuriza urubyiruko gukomeza kugira icyo cyizere n’uwo mutima waranze urubyiruko rwacu mu myaka 19 yose ishize. Kubona u Rwanda rweregeye imyaka 20 Jenoside ibaye, kandi Abanyarwanda bakaba babana mu mahoro no mu bwiyunge, n’ukubera ko twese dufite umutima, umutima wo kwiyunga, umutima w’ubumwe, umutima w’urukundo, umutima w’imbabazi.
Ubu twibuka ababyeyi, barumuna na bakuru bacu, akababaro kacu kavanze n’ibyishimo by’amizero y’ejo hazaza, kubera ko ari heza, kandi twizeye ko nabo ariko babyifuzaga“.
Rwanda Connection ni ihuriro ryashinzwe mu kwezi kw’Ugushyingo 2011 rishingwa n’urubyiruko rw’Abanyarwanda rwiga ndetse n’uruba mu Budage ; intego y’iri huriro akaba ari uguhuriza hamwe Abanyarwanda baba mu Budage, ndetse no kungurana ibitekerezo n’urundi rubyiruko ruba mu Rwanda, no ku yindi migabane yose y’Isi.


















TANGA IGITEKEREZO