00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyo ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali busaba abawutuye ku munsi wo gutangiza icyunamo

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 7 April 2012 saa 09:49
Yasuwe :

Umujyi wa Kigali uributsa abawutuye bose ko tariki ya 07 Mata 2012 ari umunsi wo gutangiza icyunamo mu Gihugu hose, ku rwego rw’Igihugu icyo gikorwa kibera kuri Sitade Amahoro.
Igihe cy’icyunamo ni igihe cy’umwihariko cyo gushyira hamwe, gushyigikirana no gufatana mu mugongo buri wese yirinda ubwigunge no kwiheza.Ni umwanya wo kongera gushimangira ubumwe bw’Abanyarwanda dutsinda abahakana n’abapfobya Jenoside.
Ni muri urwo rwego buri muturage w’Umujyi wa Kigali ahamagarirwa guhaguruka (…)

Umujyi wa Kigali uributsa abawutuye bose ko tariki ya 07 Mata 2012 ari umunsi wo gutangiza icyunamo mu Gihugu hose, ku rwego rw’Igihugu icyo gikorwa kibera kuri Sitade Amahoro.

Igihe cy’icyunamo ni igihe cy’umwihariko cyo gushyira hamwe, gushyigikirana no gufatana mu mugongo buri wese yirinda ubwigunge no kwiheza.Ni umwanya wo kongera gushimangira ubumwe bw’Abanyarwanda dutsinda abahakana n’abapfobya Jenoside.

Ni muri urwo rwego buri muturage w’Umujyi wa Kigali ahamagarirwa guhaguruka akifatanya n’abandi mu bikorwa by’icyunamo byateganijwe. By’umwihariko abaturage bo mu Mirenge yegereye Stade Amahoro baributswa kuzinduka guhera saa moya za mu gitondo bakajya kwifatanyiriza hamwe mu gikorwa cyo gutangiza icyunamo kuri Stade Amahoro.

Birareba by’umwihariko abo mu Mirenge ya Remera, Kimironko, Kimihurura, Kacyiru, Gisozi, Niboye, Kanombe, Nyarugunga, Kagarama, Gikondo, Kicukiro, Gatenga, Nyarugenge, Muhima, Gitega, Kimisagara na Nyamirambo.
Abasigaye batazajya kuri Sitade Amahoro bazahurira ahateganijwe mu Midugudu yabo.

Tubifurije icyunamo gituje mu mutekano.

NDAYISABA Fidèle
UMUYOBOZI W’UMUJYI WA KIGALI

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages