Ubusanzwe ‘Graduation’ ni umunsi wawe uba wizihiza ko warangije amasomo runaka, cyane cyane muri kaminuza cyangwa mu yandi mashuri makuru. Muri iki gihe ni bwo uba witegura kuza kwishimana n’abavandimwe bawe bitewe n’intambwe uba wateye uva mu cyiciro kimwe ujya mu kindi.
Bijya biba ikibazo kuri bamwe ntibabashe kwizihiza bene iyi minsi mikuru bitewe n’uko baba batarabiteguye neza. Mu rwego rwo gufasha abakunzi bacu, IGIHE turabagezaho ibintu 12 ugomba kwitaho mbere yo kwizihiza cyangwa kujya muri ‘Graduation’.
Nk’uko tubikesha urubuga www.ehow.com, dore ibyo ugomba kwitaho:
1. Andika itariki uzakoreraho ‘Gaduation’ kugira ngo utazavaho unayibagirwa cyangwa se ikagutngura. Iyo tariki ugomba kuyimenyesha abo mu muryango wawe kugira ngo itazagera bafite izindi gahunda bityo ntibaboneke mu munsi mukuru wawe.
2. Tegura ubutumire bwawe neza ndetse ugaragaze n’abo bugenewe bitewe n’impamvu runaka cyangwa se icyo uzababwira.
3. Ku bijyanye na bwa butumire muhabwa n’amashuli yanyu, uramenye ntuzarenze umubare wabo bemerera kwakira. Impamvu ni uko imyanya baba bateguye iba igenewe umubare ntarengwa w’abagomba kwakirwa. Ibi ariko ntibikuraho ko watumira abandi mu minsi mikuru uba wateguye ku giti cyawe.
4. Gerageza utange ubutumire hakiri kare. Bibaye byiza wabikora mbere ho amezi abiri. Ibi bizafasha abo watumiye kwitegura ndetse n’abazagushyigikira bazabitegura hakiri kare.
5. Menya hakiri kare ibijyanye n’umwambaro wa ‘graduation’. Aha ndavuga igiciro hanyuma ubimenyeshe ababyeyi (ku babafite) hanyuma babe bakumenyera amafaranga yawo. Ntibyagutangaza usanze ntayo bafite bikaba byatuma utitabira uwo munsi mukuru. Ugomba kubimenya hakiri kare kugira ngo utazatungurwa n’ibyo utari witeze.
6. Uzabaze ishuli ryawe uko riteganya uko uwo mwambaro wambarwa. Urugero hano ushobora gusanga wenda bavuga ko umuhungu agomba kuba yambaye ishati y’umweru na karavate hanyuma akarenzaho iyo kanzu. Uramenye rero jya ubibaza hakiri kare utazambara nabi bitaguturutseho bitewe n’uko utabajije.
7. Gerageza kumenya igihe imihango izatangirira. Ibi bizakurinda kuba abo mwajyanye badakomeza guhagarara bategereje igihe ibirori bitangirira. Urugero hano wajyanye n’umukobwa wambaye inkweto ndende bizamurinda guhagarara umwanya munini nahagerera igihe kuko azabasha kwigira mu cyicaro cye atarushye.
8. Itabire inama zitegura uwo munsi mukuru. Ibi bizagufasha kumenya uburyo bwo kwicara, intebe uzaba uriho ndetse n’abashyitsi bawe aho bazicara.
9. Jya aho bagenzi bawe mwigana bari kugira ngo wirinde guhuzagurika ushakisha umwanya wawe.
10. Ambara neza ingofero yawe ku buryo ka kantu gatendera (tassel) kagomba kuba kari inyuma kandi kemye.
11. Graduation nirangiye uzihutire kuva mu cyicaro vubavuba kubera ko hari benshi baba bagutegereje ngo baguhe ‘felicitation’. Ibyo rero kuko bitwara umwanya bikore vuba vuba kugira ngo ubone umwanya wo kujya kwiyakira n’abo watumiye.
12. Nyuma yo kuramukanya n’abantu noneho gana aho muri bwiyakirire kandi ukurikiza gahunda izaba yateguwe nk’umuntu wubashywe ntuzakubagane. Aha bizagusaba kwirinda kuba wakwaka amafunguro arenze ayo baguteganyirije bityo wirinde guseba.
Nyuma y’ibi byose rero ni ugusanga babandi benshi wasize bakwiteguye. Igice gikurikiraho kikaba kuganira n’abo wasize imuhira hanyuma umunsi mukuru ugakomeza uko bisanzwe. Twizeye ko izi nama zigufasha niba ufite umunsi mukuru wa ‘Graduation’ mu minsi iri imbere. Tangira witegure hakiri kare.
Muri iki gihe abanyeshuri barangije amasomo muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu mwaka w’2011-2012 baritegura gukora ’Graduation’. Izakorwa mu buryo butandukanye n’ubwari busanzwe kuko buri shami rizakora ’Graduation’ ukwaryo.
Twizeye ko abazakora uyu munsi mukuru uzababera mwiza, kimwe n’abandi bazawukora mu minsi iri imbere.
























TANGA IGITEKEREZO