00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro muri aya mezi atanu ashize

Yanditswe na

Turikumwe Noël

Kuya 8 July 2012 saa 10:34
Yasuwe :

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye ku kicaro cya Banki Nkuru y’u Rwanda, Umuyobozi w’iyi Banki Ambasaderi Gatete Claver yatangaje ko ifaranga ry’u Rwanda rihagaze neza ugereranije n’ayo mu karere dutuyemo, n’ubwo mu mezi atanu ashize ryataye agaciro ku kigereranyo cya 1,4.
Kuba ifaranga ryarahungabanye muri aya mezi atanu ashize, ngo bikomoka ahanini ku mvura nyinshi yahungabanije umusaruro w’ubuhinzi. Ngo izamuka ry’agaciro k’ifaranga ryitezwe mu musaruro uzava mu gihembwe cya kabiri (…)

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye ku kicaro cya Banki Nkuru y’u Rwanda, Umuyobozi w’iyi Banki Ambasaderi Gatete Claver yatangaje ko ifaranga ry’u Rwanda rihagaze neza ugereranije n’ayo mu karere dutuyemo, n’ubwo mu mezi atanu ashize ryataye agaciro ku kigereranyo cya 1,4.

Kuba ifaranga ryarahungabanye muri aya mezi atanu ashize, ngo bikomoka ahanini ku mvura nyinshi yahungabanije umusaruro w’ubuhinzi. Ngo izamuka ry’agaciro k’ifaranga ryitezwe mu musaruro uzava mu gihembwe cya kabiri cy’ihinga.

Kuba umusaruro uva mu buhinzi uterwa ahanini n’uko ikirere cyagenze, byatumye hibazwa ikiri gukorwa ngo u Rwanda ruzahore rwemye mu bukungu.

Umuyobozi wa BNR yasubije ko harimo gushyirwa ingufu mu gukomeza urwego rw’ubucuruzi mu Rwanda.

Ku kibazo kijyanye no guta agaciro k’ifaranga icyaba kibitera, Gatete yasubije ko biterwa n’ibiciro ku isoko mpuzamahanga.

Yavuze ko biterwa n’ibyo igihugu cyohereza ndetse n’ibyo gitumiza mu mahanga. Iyo igihugu gikeneye amadorari menshi ngo gihahe hanze biri mu bituma ifanga ryacyo rita agaciro.

Ifaranga ry’u Rwanda ariko ngo ryo ntiryataye agaciro cyane, kuko ubu rihagaze ryatakaje gusa 1,4 kandi uyu mubare ukaba uri kugenda ugabanuka muri uku kwezi.

Nyamara n’ubwo agaciro k’ifaranga kari kwiyongera muri uku kwezi, Guverineri Gatete yavuze ko bigoye kugumana aka gaciro, kubera ihangana ndetse n’igitutu cy’ibindi bihugu ku isoko mpuzamahanga kandi ubukungu bukaba buhora bihinduka.

Ubu ibipimo by’ibiciro ku masoko bigaragaza ko mu Rwanda ibiciro byazamutse ku gipimo cya 8,3% mu gihe u Burundi bwo bugeze ku gipimo cya 18%. Naho ku bijyanye n’agaciro k’ifaranga u Rwanda rwatakaje 1,4.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages