00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igiciro cy’icyayi ntikivugwaho rumwe

Yanditswe na

Umurerwa Emma-Marie

Kuya 30 October 2012 saa 12:24
Yasuwe :

Abahinzi b’icyayi hirya no hino mu gihugu, bavuga ko igiciro bahabwa ku kiro kimwe, kiri hasi cyane ugereranyije n’ibiciro biri ku isoko, ariko igiciro kivugwa n’abahinzi ntigihuza n’ikivugwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kohereza umusaruro ukomoka ku buhinzi (NAEB).
Nk’uko abahinzi b’icyayi bo mu turere dutandukanye babitangarije IGIHE, ikiro kimwe cy’amababi y’icyayi yasaruwe neza mu murima bwite w’umuturage kigura amafaranga 35.
Abahinzi bahinga icyayi ku Murindi mu Ntara (…)

Abahinzi b’icyayi hirya no hino mu gihugu, bavuga ko igiciro bahabwa ku kiro kimwe, kiri hasi cyane ugereranyije n’ibiciro biri ku isoko, ariko igiciro kivugwa n’abahinzi ntigihuza n’ikivugwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kohereza umusaruro ukomoka ku buhinzi (NAEB).

Nk’uko abahinzi b’icyayi bo mu turere dutandukanye babitangarije IGIHE, ikiro kimwe cy’amababi y’icyayi yasaruwe neza mu murima bwite w’umuturage kigura amafaranga 35.

Abahinzi bahinga icyayi ku Murindi mu Ntara y’Amajyaruguru bo batangaje ko igiciro gisazwe ari amafaranga 36, bakabaha 35 ifaranga rimwe bakaribazigamira muri SACCO, ariko ngo babona icyo giciro kiri hasi cyane ku buryo hatagize igihinduka bareka guhinga icyayi bagahinga ibihingwa ngandurarugo.

N’ubwo abahinzi bavuga amafaranga atanageze no kuri 50 ku kiro cy’icyayi gisaruwe, NAEB yo ivuga ko ahabwa amafaranga arenga ijana.

Kuba igiciro cy’icyayi cyamaze gutunganywa mu nganda kizamuka umunsi ku munsi, abahinzi bavuga ko hakwiye kuzamurwa igiciro inganda zibaha ku kiro cy’amababi y’icyayi kivuye mu murima.

Abaturage basarura icyayi mu mirima y’uruganda runaka bo ngo bahabwa hagati y’amafaranga 20 na 22 ku kiro kimwe.

Umwe mu bakozi b’uruganda rw’Icyayi rwa Gisovu waganiriye na IGIHE yagize ati “abaturage ntibakwiye kwinubira ibi biciro kuko sitwe tubishyiraho, bishyirwaho na Leta “

Umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishizwe kohereza hanze ibikomoka ku buhinzi (NAEB), Dr Nzaramba Ndambe, yatangaje ko hari uburyo bushya barimo gutegura ku buryo igiciro cy’icyayicyajya kigenda nk’uko igiciro gihagaze ku isoko mpuzamahanga.

Dr Nzaramba yagize ati ”abahinzi nibagira uruhare mu kurushaho kugurisha icyayi cyiza n’igiciro kizaba cyiza, ariko kandi hari gahunda isazwe ikorwa buri mwaka , no mu mwaka hagati tujya tuyikora, aho duhuza inganda z’icyayi n’amakoperative ahagarariye abahinzi tukaganira ku giciro cy’icyayi”.

Nzaramba akomeje atangaza ko umuhinzi w’icyayi ahabwa amafaranga ari hagati y’ijana n’ijana na makumyabiri, iki giciro kikaba gihabanye cyane n’igiciro gitangazwa n’abahinzi.

Ikindi NAEB yo itangaza, Dr Nzaramba agaragaza ko iyo uruganda runaka rwacuruje ku giciro cyiza hari agahimbazamushyi gahambwa abahinzi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages