00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igihembwe cya 3 ni icyo kwitonderwa no kongera amanota

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 31 August 2012 saa 05:13
Yasuwe :

Nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Uburezi, kuwa Mbere ku itariki ya 2 Nzeri, amashuri abanza n’ayisumbuye, azatangira igihembwe cya gatatu. Abanyeshuri bari kwerekeza ku mashuri batangaza ko igihembwe cya nyuma ari icyo kongera amanota aho yabuze mu bihembwe bibiri bitambutse, kugira ngo bazarangize umwaka neza.
Muri gahunda yo kuborohereza kugera ku mashuri, hateguwe uburyo bwo kugera ku mashuri kare, imodoka zibatwara zikurikije Intara abanyeshuri bigamo. Abaganiriye na IGIHE (…)

Nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Uburezi, kuwa Mbere ku itariki ya 2 Nzeri, amashuri abanza n’ayisumbuye, azatangira igihembwe cya gatatu. Abanyeshuri bari kwerekeza ku mashuri batangaza ko igihembwe cya nyuma ari icyo kongera amanota aho yabuze mu bihembwe bibiri bitambutse, kugira ngo bazarangize umwaka neza.

Muri gahunda yo kuborohereza kugera ku mashuri, hateguwe uburyo bwo kugera ku mashuri kare, imodoka zibatwara zikurikije Intara abanyeshuri bigamo. Abaganiriye na IGIHE bagaragaza ko bagiye kongera imbaraga mu masomo yabo, bari bateze imodoka ya Volcano berekeza ku ishuri mu Ntara y’Amajyepfo, kuri uyu wa Gatandatu , tariki ya 31 Kanama .

Umurerwa yiga i Nyanza, yatangarije IGIHE ko igihembwe cya 3 atangiye atazakigiramo uburangare ati "Amanota nabonye mu gihembwe cya mbere n’icya 2 ntabwo ashimishije cyane, ngomba gukora iyo bwabaga kugira ngo bitazamviramo ibibazo byo kuba nasibira".

Niyomugabo, we wiga mu Iseminari Ntoya i Kabgayi, yavuze ko mu gihembwe cya gatatu abanyeshuri bagomba kwigana umwete kuko hari ababa bararangaye mu bihembwe byabanje. Na we ngo iki gihembwe ni icyo gushyiramo imbaraga akabona aruta ayo yabonye mu bihembwe 2 bishize.

Sibo bonyine batangiranye ingamba nshya mu gihembwe cya 3. Benshi mu banyeshuri babwiye IGIHE ko igihembwe cya 3 ari icyo kwitonderwa kuko abanyeshuri biga mu mwaka wa 3 n’uwa 6 baba bazakora ibizamini bisoza ibyiciro bigamo , bityo ikizamini cya Leta kikaba kigomba gutegurwa neza.

Abanyeshuri bazakora ikizamini babwiye IGIHE ko kwiga banategura ikizamini cya Leta bisaba kugira gahunda. Bavuze kokutagira uburangare no kudapfusha igihe ubusa biri mu bizabafasha gutegura gahunda zabo z’amasomo, bakigira mu matsinda birinda kuba ba nyamwigendaho kugigra ngo basobanukirwe n’ isomo runaka.

Ababyeyi baganiriye na IGIHE bavuze ko baba bakoze iyo bwabaga ngo bahe abana ibikoresho by’ishuri n’amafaranga y’ishuri, bityo ko baba batifuza ko barangara ngo batsindwe.

Ku banyeshuri biga bataha mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’Imyaka 9 (9NYBE), aho hari abahura n’ingorane zo kudahabwa umwanya wo gusubira mu masomo ababyeyi bakikundira imirimo, ahandi abana bamwe ba bakobwa bakaba barangazwa n’abagabo, umuyobozi w’ikigo kimwe kigaho abo bana bo muri 9NYBE, kuri GS Bumba mu Karere ka Gakenke yabwiye IGIHE ko ahamagarira ababyeyi cyangwa abo bana abarera gufatanya n’ishuri gukurikirana uko bashoboye imyitwarire y’abo bana, nabo ngo bazatsinde neza amasomo y’igihembwe cya nyuma cy’umwaka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages