Ku ya 25 Gashyantare 2013, mu Mudugudu wa Gatyazo, Akagari ka Rugali mu Murenge wa Macuba mu Karere ka Nyamasheke; hatangijwe igihembwe cya kabiri cy’ihinga cy’umwaka wa 2012-2013 batangira batera ibigori mu materasi ari ku misozi ikikije umugezi wa Kilimbi.
Aya materasi ari guterwaho ibigori yaciwe mu mirima y’abaturage ku nkunga y’umushinga wa Minisiteri y’Ubuhinzi ushinzwe gutunganya ibishanga no kubibungabunga. Uyu mushinga ukorera mu Mirenge ya Macuba na Kilimbi hagamijwe gutunganya igishanga cya Kilimbi, nk’uko bitangazwa na Batamuliza Dorothée umuhuzabikorwa wawo mu Karere ka Nyamasheke.
Mu rwego rwo kubungabunga neza iki gishanga babanje gukora amaterasi ku misozi imenera amazi muri iki gishanga, ibi bikaba byarafashije abaturage gutunganya imirima yabo bityo bikazabafasha no kongera umusaruro.
Abakorewe aya materasi kuyitaho bakayabyaza umusaruro kandi bakayafata neza kugira ngo atangirika, kuko ari ku misozi ihanamye bagateraho urubingo.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Bahizi Charles, yabwiye abaturage ko bagomba guhaguruka bagateza imbere ubuhinzi.
Yakomeje avuga ko uwakoze neza agakurikirana imyaka ye neza abona umusaruro uhagije, kuko umusaruro ugomba kujyana n’imbaraga ziba zakoreshejwe. Yasabye abaturage gukorera mu matsinda, kuko nta terambere ry’umuntu umwe rishoboka.
Bahizi yabwiye aba bahinzi ko kuba barakorewe amaterasi ari inkunga ikomeye bagomba kuyaheraho bivana mu bukene, cyane ko bahawe ifumbire y’imborera n’ishwagara bityo bakaba bagomba gushaka ifumbire y’imvaruganda yo kunganira imborera.
Muri iki gihembwe ahatoranyijwe hazahingwa ibigori mu Karere hangana na hegitari 2500, bikaba biteganyijwe ko kubiba bizarangirana n’itariki ya gatanu Werurwe.
Ni inkuru dukesha Denys Basile Uwingabiye, umukozi w’Akarere ka Nyamasheke



















TANGA IGITEKEREZO