00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igitero cya FDLR ntikizakoma mu nkokora gushakira amahoro Congo – Minisitiri Mushikiwabo

Yanditswe na

Mathias Hitimana

Kuya 27 November 2012 saa 04:27
Yasuwe :

Nyuma y’igitero cy’abarwanyi ba FDLR, ku wa 27 Ugushyingo 2012, baturutse muri Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo, Leta y’u Rwanda iratangaza ko Ingabo z’u Rwanda RDF zabashubijeyo, kandi ko bitabuza inzira yo gukomeza gushakira amahoro Uburasirazuba bwa Congo.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Leta y’u Rwanda, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba n’Umuvugizi wa Leta y’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yatangaje ko Ingabo z’u Rwanda zikomeza kurinda Igihugu no gukemura ikibazo (…)

Nyuma y’igitero cy’abarwanyi ba FDLR, ku wa 27 Ugushyingo 2012, baturutse muri Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo, Leta y’u Rwanda iratangaza ko Ingabo z’u Rwanda RDF zabashubijeyo, kandi ko bitabuza inzira yo gukomeza gushakira amahoro Uburasirazuba bwa Congo.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Leta y’u Rwanda, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba n’Umuvugizi wa Leta y’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yatangaje ko Ingabo z’u Rwanda zikomeza kurinda Igihugu no gukemura ikibazo cy’umutekano muke muri Congo.

Ati "Igitero cya FDLR muri iki gitondo iturutse muri Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo, bigaragaza neza ko yuririye ku bibibazo biri mu Burasirazuba bwa Congo. Turita ku kuntu FDLR yavongereye ubutaka bw’u Rwanda, dukomeze kurinda imipaka ariko bitabangamiye uburyo bwo gushakira amahoro akarere.”

Muri icyo gitero abaturage bo mu mirenge ya Bugeshi na Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu babaye bahunze. Ingabo z’Igihugu RDF zatabaye abarwanyi 6 ba FDLR bahasiga ubuzima, babiri batabwa muri yombi.

Umutwe wa FDLR ukorera ku butaka bwa Leta ya Congo Kinshasa, ndetse bikanavugwa ko iyo Leta n’Umuryango w’Abibumbye ntacyo ukora mu kurwanya uwo mutwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .