00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igiti ’Kabaruka’ gikomeje kugurishwa rwihishwa muri Uganda

Yanditswe na

James Habimana

Kuya 29 October 2012 saa 02:06
Yasuwe :

Mu Karere ka Nyagatare, haravugwa abantu bakomeje gucuruza rwihishwa igiti cyitwa Kabaruka mu gihugu cya Uganda kuko ikiguzi cyacyo kiri hejuru.
Bamwe mu baturage baganiriye na IGIHE ku murongo wa telefoni bavuga ko abatuye agace kegereye pariki y’Akagera bamenye ko iki giti gifite agaciro ubwo hazaga umuntu waturutse mu gihugu cya Uganda akababwira ko bafite imari bashobora kuyijyana muri Uganda bakabona amafaranga atubutse.
Aba baturage bavuga ko bamwe bagurisha ibi biti rwihishwa (…)

Mu Karere ka Nyagatare, haravugwa abantu bakomeje gucuruza rwihishwa igiti cyitwa Kabaruka mu gihugu cya Uganda kuko ikiguzi cyacyo kiri hejuru.

Bamwe mu baturage baganiriye na IGIHE ku murongo wa telefoni bavuga ko abatuye agace kegereye pariki y’Akagera bamenye ko iki giti gifite agaciro ubwo hazaga umuntu waturutse mu gihugu cya Uganda akababwira ko bafite imari bashobora kuyijyana muri Uganda bakabona amafaranga atubutse.

Aba baturage bavuga ko bamwe bagurisha ibi biti rwihishwa usanga bihisha muri pariki y’Akagera, bityo ngo kubata muri yombi bikaba bitoroshye.

Bakomeje batangariza IGIHE ko inzego za Polisi muri aka gace zigerageza kurwanya aba bantu, ariko ngo ugasanga bitoroshye kuko babwirwa ko ugize amahirwe akageza iki giti muri Uganda aba atandukanye n’ubukene n’ubwo batazi icyo iki giti cyaba gikoreshwa.

Tuganira na Murenzi Emmanuel, umuyobozi w’Umurenge wa Karangazi uvugwamo ubu bucuruzi, yadutangarije ko abu bujura buhari, ariko avuga ubuyobozi buticaye ubusa kuko bukomeza guhashya aba barushimusi.

Murenzi yakomeje agira “Ati ntabwo byoroshye gufata aba bantu kuko abenshi usanga biba ibi biti bwije, ariko kugeza ubu hari abantu benshi tumaze guta muri yombi, imodoka ndetse n’amamoto akoreshwa mu gutwara ibi biti yarafashwe kandi abo twafashe bazashyitswa imbere y’ubutabera.”

Zimwe munama zagiriwe abakora iyi ngeso yo kwangiza ibidukikije,ngo ni ukuyireka bityo bakitabira izindi gahunda zemewe n’amategeko aho kugira ngo bahure n’ibibazo birimo no guhanwa kubera kwangiza ibidukikije.

Kabaruka ni igiti cyiganje muri Pariki y’Akagera, ubu bikaba bivugwa ko muri Uganda hari ibindi bintu bigikoramo ari na byo bituma abacyiba bakajya kukigurisha muri iki gihugu biyongera muri iyi minsi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages