Perezida Paul Kagame mu ngendo agirira hirya no hino ku Isi, Disikuru ze usanga zigizwe n’amagambo adasaza, ku buryo ibyo yavugiye mu Busuwisi mu mujyi wa Zürich, hashize imyaka icumi, n’ubu iyo ukurikiye icyo kiganiro wumva ubutumwa bukubiyemo ari bushya, bwakoreshwa igihe cyose.
Ikiganiro Perezida Kagame yatanze mu Busuwisi muri Mutarama 2003, hashize imyaka 10, iyo ugikurikiranye utangazwa no kumva ko imvugo n’ingiro bye bidahindagurika, bigendera kuri gahunda. Ibi n’ibintu byumvikana cyane iyo wumvise ibiganiro akora ubu n’ibyo yakoze mu myaka yashize, mu kwerekana gahunda y’uko ubuyobozi bwakorana neza n’abanyarwanda, uko imibanire myiza y’Abanyarwanda yagerwaho nyuma y’ibibazo byinshi, birimo intambara na Jenoside byabaye mu Rwanda.
Nk’uko byavuzwe n’abasore baturuka mu gihugu cy’u Burundi, Eric Muhizi utuye muri Suwede na Jobert Barampanze wiga mu Bubiligi, batangaza ko ukurikiye ibiganiro n’imyitwarire bya Perezida Kagame, usanga atakiri Perezida w’u Rwanda gusa kuko n’abandi banyafurika bamwibonamo.
Muri iki kiganiro nise «Kumenya guhitamo» yibanze cyane kuri ibi:
Icyo umuntu yigira amashuri
Perezida Paul Kagame yagize ati «Kwiga bitanga ubumenyi, ukabiheraho ngo ugire ibyo ukemura. Ni na cyo abantu batandukaniraho n’inyamanswa…»
Kuvuga ukuri
Harimo ibntu bibiri:
– Kumenya uko kuri
– Kugira ubushake bwo kugutwara nk’ukuri
Kumenya guhitamo
«Mu byo byose uvuga menya guhitamo, ukore ibyo wemera kandi umenye kubishyira mu bikorwa. Niba duhisemo kwireba nk’abahutu, Abatutsi cyangwa Abatwa tukaba ari byo duhisemo, bikaba ari byo bidutera ishema. Uko guhitamo n’ibyanyu ubwo n’ingaruka yabyo ntabwo izabahungabanya, nk’uko umuntu ahitamo kwiyahura, ubuzima bwe akabutanga…» Paul Kagame
Ibindi mwabisanga muri zimwe mu ngingo yavuze muri icyo kiganiro cyamaze isaha irenga, ariko aha murasangamo bimwe mu byavuzwe mu minota 20 gusa.
http://www.youtube.com/watch?v=IYSxbMeHopc&feature=youtu.be
Kumenya guhitamo "Paul Kagame"



















TANGA IGITEKEREZO