00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ijwi ry’abana rigomba kumvikana mu iterambere ry’igihugu-Minisitiri Inyumba

Yanditswe na

Nkurunziza Faustin

Kuya 1 January 2012 saa 08:08
Yasuwe :

Mu nama Nkuru y’Igihugu y’abana ya karindwi iteganyijwe kuzaba ku ya 04 Mutarama 2012 izitabirwa n’abana baba mu nkambi z’impunzi. Minisitiri Inyumba avuga ko ijwi ry’abana rikwiye kumvikana.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Inyumba Aloysia mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru n’indi miryango yita kubana irimo na UNICEF yatangaje ko mu nama Nkuru y’Igihugu y’Abana ya karindwi bibutse n’abana baba mu nkambi z’impunzi, abana babana n’ubumuga butandukanye, ibigo by’abana (…)

Mu nama Nkuru y’Igihugu y’abana ya karindwi iteganyijwe kuzaba ku ya 04 Mutarama 2012 izitabirwa n’abana baba mu nkambi z’impunzi. Minisitiri Inyumba avuga ko ijwi ry’abana rikwiye kumvikana.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Inyumba Aloysia mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru n’indi miryango yita kubana irimo na UNICEF yatangaje ko mu nama Nkuru y’Igihugu y’Abana ya karindwi bibutse n’abana baba mu nkambi z’impunzi, abana babana n’ubumuga butandukanye, ibigo by’abana baba mu muhanda n’ibigo byakira abana b’imfubyi, kugirango barebere hamwe ibitekerezo byabo bitandukanye ndetse n’ibibazo bahura nabyo.

Minisitiri Inyumba yagize ati:" Ijwi ry’abana rigomba kumvikana mu iterambere ry’igihugu.” yavuze ko abana bose bagomba kugira amahirwe angana: harimo kwiga, kubona indyo ihagije, kuvuzwa neza ndetse no kubarinda ihohoterwa ribakorerwa ririmo gufatwa ku ngufu, kubarinda imirimo ivunanye n’ibindi byose bigaragara ko bibangamira uburenganzira bwabo.

Minisitiri Inyumba kandi avuga ko muri iyi nama y’igihugu y’abana hazagaragazwa imyanzuro n’ibyifuzo byatanzwe n’abana bo mu tugari, imirenge, n’uturere twose two mugihugu.

Yavuze ko bafatanije n’inzego za Leta zitandukanye n’ishami ry’umuryango w’abibubye ryita ku bana UNICEF ndetse n’abafatanyabikorwa bazigira hamwe uko bakemura ibibazo aba bana bahura nabyo ndetse no kubakorerera ubuvugizi.

Misbah sheikh ushinzwe itumanaho muri UNICEF yavuze ko iyi nama y’abana izaba ingirakamaro cyane kuko hitawe ku bana b’abakene cyane kurusha abandi.

Iyi nama izaba ifite insanganyamatsiko igira iti:"Amahirwe angana ku bana bose: Uruhare rwacu ku ngamba z’igihugu z’iterambere ry’ubukungu no kurwanya ubukene ’ EDPRS’.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages