00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikibazo cy’akavuyo mu batwara abantu mu modoka cyatangiye kuvugutirwa umuti

Yanditswe na

Olivier Rubibi

Kuya 27 February 2013 saa 03:28
Yasuwe :

Umuyobozi w’ikigo gishinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro RURA Major Gatarayiha Regis, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu tariki ya 27 Gashyantare 2013 yatangaje ko guhera ku itariki ya mbere Werurwe uyu mwaka nta muntu ukora umurimo wo gutwara abantu mu modoka ku giti cye uzongera guhabwa icyemezo cyo gutwara abagenzi.
Yavuze ko iki cyemezo kizajya gihabwa abatwara abantu mu modoka bibumbiye muri koperative gusa, mu rwego rwo guca akavuyo muri uyu (…)

Umuyobozi w’ikigo gishinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro RURA Major Gatarayiha Regis, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu tariki ya 27 Gashyantare 2013 yatangaje ko guhera ku itariki ya mbere Werurwe uyu mwaka nta muntu ukora umurimo wo gutwara abantu mu modoka ku giti cye uzongera guhabwa icyemezo cyo gutwara abagenzi.

Yavuze ko iki cyemezo kizajya gihabwa abatwara abantu mu modoka bibumbiye muri koperative gusa, mu rwego rwo guca akavuyo muri uyu mwuga. Yavuze ko ihindurwa ry’iyi gahunda yo gutanga icyemezo cyo gutwara abantu mu modoka ku bantu bibumbiye mu makoperative gusa bijyanye na gahunda ya Leta yo kwihuta mu iterambere hifashishijwe ikoranabuhanga, kwimakaza umutekano no gutanga serivisi nziza ku bantu bose.

RURA yashyizeho gahunda nsha yo kwandika abantu bakora uyu murimo kugira ngo hazajye hamenyekana imodoka zikora mu gace runaka n’ubwoko bwazo, ubu buryo ngo bukazajya bukoresha ikoranabuhanga kugeza n’aho umuntu uzajya uba yariyandikishije azajya amenya amakuru arebana n’ibyangombwa by’ikinyabiziga cye yifashishijwe telefoni igendanwa; nk’uko Gatete Francois ushinzwe ikoranabuhanga muri RURA yabisobanuye.

Abanyamakuru babajije umuyobozi mukuru wa RURA icyizere bafitiye amakoperative mu gihe hari abayavamo bavuga ko nta kamaro abamafitiye uretse kubonka imitsi gusa, Gatarayiha avuga ko nta mpamvu n’imwe ishobora gutuma umuntu ajya muri koperative idafite icyo imumarira!

Yabisobanuye agira ati “Ntabwo duhatira abantu ngo bajye muri koperative iyi n’iyi. Niba bakemanga imikorere ya koperative iri hafi y’aho bakorera bafite uburenganzira bwo gushinga iyabo, amategeko agenga ishyirwaho ry’amakoperative rirahari kandi rirasobanutse.”

Ku kijyanye n’akamaro bifitiye abagenzi kuko muri iyi gahunda nta kijyanye no kongera imodoka mu duce tumwe na tumwe abantu bamara amasaha ku muhanda bategereje imodoka, umuyobozi wa RURA yavuze ko “ Kugira ngo ibintu byose bijye ku murongo ari uko hagomba kubanza hagacika burundu akavuyo.”

Gatarayiha yanavuze ko ku bantu bafite ibyangombwa byo gutwara abantu bigifite igihe cyo gukora, asobanura ko bazakomeza kubikoreraho ariko ko nta muntu ku giti cye uzongera guhabwa iki cyemezo. Yongeyeho ko nyuma y’amezi atandatu nta muntu uzaba agifite iki cyemezo akora uyu murimo ku giti cye.

Usibye ikurwaho ryo gutanga icyemezo ku bantu bakora umurimo wo gutwara abantu ku binyabiziga, RURA yanahinduye uko iki cyemezo gikoze; hakazajya hifashishwa ikarita ntoya isimbuye urupapuro runini.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages