Mu Karere ka Karongi, imiryango yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko yarasezeranye nyuma yo kumenya ko biri mu byatezaga amakimbirane mu miryango, bikaba byaba intandara zo gusenyuka kw’ingo.
I Gishyita ku ya 28 imiryango 8 yarasezeranye, nyuma y’indi 129 na yo yasezeranye ku itariki ya 8 Werurwe 2013, yiyemeza ko bibafasha muri gahunda yo kubyara abo bashoboye kurera, banatangaza ko ubwiyongere bw’abaturage bushobora kuba imbogamizi y’ubwiyongere bw’ bw’ubukungu. Bavuze ko ari byiza kubyara abo bashoboye kurera.
Gashanana Saiba, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishyita asaba abatuye mu Murenge we gushishikarira gusezerana byemewe n’amategeko kuko bifasha imiryango kubana neza.
Aba baturage batangaza ko ari intambwe ishimishije izabafasha kubana neza nta makimbirane mu ngo.
Bavuga ko kubana mu buryo bwemewe n’amategeko cyane cyane nko kwirinda ibibazo by’imitungo n’izungura byagaragaraga mu miryango itarasezeranye ndetse bikanabyara amakimbirane azamo no kwicana ngo bo bitazababaho.


















TANGA IGITEKEREZO