00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikibazo cy’imiturire mu Mujyi wa Kigali cyaba kigiye gukemuka

Yanditswe na

Ntirenganya Jotham

Kuya 8 May 2012 saa 06:47
Yasuwe :

Minisitiri w’Inganda n’Ubucuruzi Kanimba François, yasuye ikigo gishinzwe imiturire gikorera mu mujyi wa Kigali mu rwego rwo gushaka uburyo abashora imari zabo mu bwubatsi bajya bahabwa icyemezo mu buryo bubangutse kandi buboroheye .
Minisitiri akaba yasuye iki kigo gisanzwe gisuzuma imishinga y’abashora imari zabo mu bwubatsi kuri uyu wa 8 Gicurasi 2012, kugirango hakemurwe ikibazo k’ibyemezo rimwe narimwe bidatangwa ku gihe. Gusa ugereranije no mugihe iki kigo cyari kitarabaho , (…)

Minisitiri w’Inganda n’Ubucuruzi Kanimba François, yasuye ikigo gishinzwe imiturire gikorera mu mujyi wa Kigali mu rwego rwo gushaka uburyo abashora imari zabo mu bwubatsi bajya bahabwa icyemezo mu buryo bubangutse kandi buboroheye .

Minisitiri akaba yasuye iki kigo gisanzwe gisuzuma imishinga y’abashora imari zabo mu bwubatsi kuri uyu wa 8 Gicurasi 2012, kugirango hakemurwe ikibazo k’ibyemezo rimwe narimwe bidatangwa ku gihe. Gusa ugereranije no mugihe iki kigo cyari kitarabaho , ubu umuntu ahabwa icyangombwa mu gihe gito .

Nk’uko Umuyobozi w’iki kigo Liliani Mupende abivuga , iki kigo cyaje korohereza abashora imari za bo mubwubatsi, aho ushaka kubaka azana umushinga ngo basuzume ko utunganye mbere y’uko iki kigo cyibaho bikaba byarafataga amezi meshi yo gutegereza ibyemezo, kuko byacanga mu nzego zitandukanye, kandi hakabaho ababaga badafite ubushobozi cyangwa ubumenyi buhagije.

Iki kigo rero n’ubwo gishinzwe korohereza abashora imari zabo mu bwubatsi, hari ubwo imishinga iba ituzuye cyangwa ifite amakosa meshi, bituma gutanga ibyangombwa bitihuta .

Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe imiturire mu Mujyi wa Kigali bwa sabye Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, kwihutisha itegeko rishyiraho itsinda ry’abahanga bazajya bigira abandi imishinga y’ubwubatsi .

Umuyobozi w’ikigo Mupende ati :“Ubusanzwe imishinga y’ubwubatsi yakabaye ikorwa n’itsinda ry’abahanga mu bwubatsi, imiturire n’ibidukikije, kuba rero ibi mu Rwanda bidahari bituma ibyangombwa bitinda kuko habaho gufata igihe tuyikosora” .

Minisiti Kanimba yavuze ko itegeko rishyiraho abahanga bazajya biga imishinga nk’iyi riri hafi gusohoka. Yagize ati: “Itegeko ryanyuze mu baminisitiri , none ubu rigeze mu Nteko Ishinga Amategeko kandi mugihe gito rizaba ryasohotse.” Kanimba kandi yongera ho ko kubona ibyangombwa by’inyubako bizahita byoroha .

Ikigo cy’Imiturire mu Mujyi wa Kigali kivuga ko umuntu uje afite imbanzirizamushinga w’inzu unoze, ashobora guhabwa icyemezo mugihe kitarenze iminsi 30 ,ndtse kandi hari naho bishoboka ko ubona icyangombwa mu minsi mike kuri iyo .

Iki kigo kandi kiri hafi kujya cya kira imishinga hifashishijwe ikoranabuhanga, aho umuntu atazajya asabwa gukora ingendo abagana.

Mu gihe Banki y’Isi igiye gushyira ibihugu ku myanya hakurikijwe iterambere bigezeho, Minisitiri avuga ko u Rwanda rwiteguye kuba urwambere. Kimwe mu bizibandwaho ni ubucuruzi n’ubwikorezi, ishoramari n’inganda, ndetse n’imiturire ari nacyo cyatumye asura iki kigo .

Minisitiri avugako abacuruzi bakura ibintu mu mahanga nabo boroherejwe ingendo, kuko bagabanirijwe imisoro kandi bashobora gutanga imisoro n’amahoro batagombye kujya ku kicaro k’Ikigo cy’Igihugu cy’imisoro n’amahoro, hifashishwa ikoranabuhanga.

U Rwanda rero rukaba kuri ubu ruri gutunganyanya imbanzirizamushinga w’ibikorwa by’iterambere ryo muri 2012 na 2013 mbere y’uko bishyikirizwa Banki y’Isi, bimwe mubyo Banki izashingiraho muri 2012 na 2013 itondeka ibihugu biri gutera imbere.

Iki kigo cy’imiturire gisanzwe gifatanya na EWASA, ndEtse n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere RDB.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages