Mu rwego rwo gusubiza ikibazo cy’uko amashuri yigisha iby’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ari make, muri Nzeri 2013 Kaminuza Nkuru y’u Rwanda izatangiza ishami ry’ubucukuzi riziyongera ku ishami ry’ishuri ry’ubumenyi ngiro n’ikoranabuhanga rya Kicukiro (IPRC Kicukiro) ryatangiye kwigisha ibijyanye na tekiniki z’ubucukuzi.
Agaragaza gahunda ihari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyere ku ya karindwi Werurwe 2013, Minisitiri w’Intebe Dr Habumuremyi Pierre Damien yavuze ko kugeza ubu umubare w’abacukuzi babyize ukiri muto hakaba hari kongerwa ubufatanye mu burezi n’ibihugu by’u Bwongereza, Misiri na Australia. Yagize ati “Bizafasha kongerera ubushobozi n’abakora mu by’amabuye y’agaciro, bidufashe kuva mu bucukuzi bwa gakondo bwari bwiganje mu Rwanda.”
Yavuze ko mu mwaka wa 2012 hari abanyeshuri 10 batangiye kwiga iby’ubucukuzi muri kaminuza yo mu Bwongereza, yongeraho ko no mu ishuri rya IPRC Kicukiro hatangijwe icyiciro cya mbere mu bucukuzi kigizwe n’abanyeshuri 30 baziga ibijyanye na tekiniki z’ubucukuzi no gukora ibikoresho bikoreshwa mu bucukuzi.
Minisitiri w’Intebe yavuze ko bizakemura icyuho cy’umubare muto w’abatekinisiye wagaragaraga mu Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO