Abacuruzi bakorera mu isoko rya Byumba mu karere ka Gicumbi, bakomeje kwinubira ikimpoteri cyazanywe muri iri soko kuko gitera umunuko bikanabangamira abagana iryo soko.
Ubusanzwe ikimpoteri abacururiza muri iri soko bakoreshaga cyari gisanzwe kiri munsi yaryo. Nyuma y’aho ubuyobozi bw’akarere bwimuriye ikigo cyaho bategera imodoka bukakizana hafi yiryo soko byabaye ngombwa ko icyo kimoteri cyimurwa kikajyanwa ahandi kuko cyabangamiraga abagenzi.
Icyo kimoteri cyaje kuvanwa aho cyari kiri kizanwa mu isoko hafi yahasanzwe ubwiherero kuri metero nke uvuye aho abantu bacururiza ; kuva cyahagezwa abegereye aho kiri bavuga ko kibabangamiye kuko umunuko ukivamo wiyongera ku wari usanzwe uva muri ubwo bwiherero ukababuza amahoro.
Mu gihe igishushanyo mbonera cyumujyi wa Byumba kitarashyirwa mu bikorwa ngo nahagenewe gushyirwa imyanda hatunganywe; abacuruzi ngo basabwe kuba bashatse utuntu twabo bashyiramo imyanda nkuko bitangazwa numuyobozi wakarere wungirije ushinzwe imibereho myiza yabaturage Mujawamariya Therese.
Igishushanyo mbonera cyumujyi wa Byumba kigaragaza ko ahagenewe kumenwa imyanda ari ahitwa Nyinawimana, ubu akaba ari mu murenge wa Nyamiyaga, igice gishya cyometswe ku wari usanzwe ari umujyi wa Byumba mu rwego rwo kuwagura.



















TANGA IGITEKEREZO