00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikibazo cya DN International n’abaturage bayiguriye amazu cyabonewe umuti

Yanditswe na

Habimana James

Kuya 23 August 2012 saa 12:58
Yasuwe :

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Kanama, hasinywe amasezerano akemura ibibazo byari hagati ya sosiyete DN international, Fina Bank ndetse n’abaturage baguze ibibanza mu Murenge wa Masaka ho mu karere ka Kicukiro.
Ibi byakozwe nyuma y’aho haje indi sosiyete nshya yitwa “B&B”yemeye kwishyura umwenda DN international yari ibereyemo Fina Bank.
DN international yari yubatse aya mazu ku mwenda wa miliyoni 445 z’amafaranga y’u Rwanda yahawe na Fina Bank, ariko iza kuva mu gihugu nyuma yaho (…)

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Kanama, hasinywe amasezerano akemura ibibazo byari hagati ya sosiyete DN international, Fina Bank ndetse n’abaturage baguze ibibanza mu Murenge wa Masaka ho mu karere ka Kicukiro.

Ibi byakozwe nyuma y’aho haje indi sosiyete nshya yitwa “B&B”yemeye kwishyura umwenda DN international yari ibereyemo Fina Bank.

DN international yari yubatse aya mazu ku mwenda wa miliyoni 445 z’amafaranga y’u Rwanda yahawe na Fina Bank, ariko iza kuva mu gihugu nyuma yaho iburiye amafaranga yo kwishyura ari nabyo byatumye Fina Bank ifata umwanzuro wo kugurisha aya mazu nyamara abaturage bo bari baraguze aya mazu, bakaba bari baramaze kwishyura aya mafaranga ari hagati ya miliyoni 50 ndetse na 60 kuri buri nzu.

Umuyobozi wa Sosiyete B&B asinya amasezerano yo kwishyura umwenda wa DN International

Nyuma yo kubona ko iki kibazo kigiye kubangamira abaturage, ibi byatumye leta icyinjiramo kuko ngo cyari cyafashe indi ntera ya politiki, kuko abantu bavugaga ko mu Rwanda haje sosiyete ya baringa yigurije amafaranga nyuma ikambura ndetse ngo n’abaturage bakaba babihombeyemo.

Ibi byatumye leta ishaka indi sosiyete bafatanya gukemura iki kibazo, nyuma haza iyitwa B&B yemeye kugura aya mazu ndetse ikanishyura umwenda DN International yari ibereyemo Fina Bank.

Minisitiri w’ubutabera, akaba n’intumwa nkuru ya leta Tharcisse Karugarama, yatangaje ko yishimiye ibyavuye muri ubu bwumvikane kuko ngo buri muntu wese wari muri iki kibazo atabihombeyemo ariko cyane cyane yishimira ko abaturage bari baguze aya mazu batahombye, mu gihe ngo byashobokaga kuko Fina Bank yari ifite uburenganzira bwo kuyateza cyamunara.

Tharcisse Karugarama yagize ati “Twe nka Leta twishimiye ko aya mafaranga yose DN international yari ibereyemo Fina Bank, bose bafatanyije kuyishyura kandi bose bakaba ntawajyanye ingingimira”.
Mutsinzi Grace wari uhagarariye abaturage bari baraguze ayo mazu,yavuze ko batatunguwe n’uko baciwe miliyoni 2,2 ngo babone ibyangombwa by’amazu yabo kuko bahawe icyizere ko utayabonye yayashakisha buhoro buhoro nk’uko babyemerewe n’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro.

Minisitiri w’ubutabera, akaba n’intumwa nkuru ya leta Tharcisse Karugarama(Hagati) na Clair Akamanzi uyobora RDB(i bumoso) bari bahagarariye inzego za Leta muri iki gikorwa

Ku birebana n’uko kuba iyi sosiyete ya DN international ikomoka muri Kenya, ndetse na B&B yayisimbuye nayo ikaba ikomoka muri icyo gihugu ngo bitatera abantu kutayigirira icyizere, Claire Akamanzi uyobora Ikigocy’Igihugu cy’Iterambere(RDB)yavuze ko kugeza ubu bafashe ingamba zo kubanza kugenzura ko abashoramari baza gukorera mu Rwanda koko baba bafite ubushobozi atari ba baringa.
Mu mwaka wa 2007, sosiete y’ubwubatsi izwi ku izina rya DN International yahawe inguzanyo na FINA Bank ingana na miliyoni 445Rwf kugira ngo yubake amazu 28 mu Murenge wa Masaka.

Kugira ngo iyo nguzanyo iboneke umushoramari DN International yatanze ingwate ho ayo mazu yari kubakwa banasezerana ko iyo sosiyete izishyura FINA Bank nyuma y’ uko ayo mazu amaze kugurishwa yose ari nabwo mu mwaka wa 2008 batangiraga kuyagurisha abantu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages