00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikigega ‘Iyako Fund’ kivutse hashize umwaka yitabye Imana

Yanditswe na

Muhoozi Joram

Kuya 7 August 2012 saa 05:33
Yasuwe :

Hashize umwaka umwe, Kapiteni Augustine Iyako wari Umuyobozi w’umushinga w’umunara wa Kalisimbi ugamije koroshya itumanaho mu Rwanda n’ibihugu by’abaturanyi yitabye Imana. Iyako yari n’Umuyobozi wungirije wa RPF mu Karere ka Gasabo, akaba na Perezida w’Inama Njyanama y’Umurenge wa Nduba.
Abaturage b’Umurenge wa Nduba bibutse uwabavuyemo, bashinga ikigega cyo gufasha abatishoboye muri ako gace (Iyako Fund). Mu gutangira icyo kigega hakusanyijwe amafaranga y’u Rwanda arenga miriyoni 3, (…)

Hashize umwaka umwe, Kapiteni Augustine Iyako wari Umuyobozi w’umushinga w’umunara wa Kalisimbi ugamije koroshya itumanaho mu Rwanda n’ibihugu by’abaturanyi yitabye Imana. Iyako yari n’Umuyobozi wungirije wa RPF mu Karere ka Gasabo, akaba na Perezida w’Inama Njyanama y’Umurenge wa Nduba.

Abaturage b’Umurenge wa Nduba bibutse uwabavuyemo, bashinga ikigega cyo gufasha abatishoboye muri ako gace (Iyako Fund). Mu gutangira icyo kigega hakusanyijwe amafaranga y’u Rwanda arenga miriyoni 3, inka ndetse no kwishyurira abanyeshuri 10 batishoboye kwiga muri Kaminuza.

Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umurenge wa Nduba, Karamuzi Godfrey, aganira n’Itangazamakuru yagize ati “Iki kigega twagishyizeho mu buryo bwo kugira ngo izina Iyako ritazibagirana muri uyu Murenge kuko yatugejeje kuri byinshi. Iki gitekerezo cyatangijwe na Iyako mbere y’uko yitaba Imana, hagamije gufasha abatishoboye.”

Iki gitekerezo ngo Iyako yari yarakigize mbere gato y’uko Leta itangiza gahunda y’Umurenge SACCO. Ikindi kandi ngo yari yaratangije imishinga itandukanye muri uwo murenge harimo kworora ingurube, gukura abagore mu bukene abayobora gukora imishinga ibyara inyungu, yakoranye n’abaturage gukusanya amafaranga bazana umuriro muri aka gace n’ibindi bitandukanye.

Bamwe mu batangije ikigega

Uwimana Jean, umwe mu baturage batuye i Nduba yagize ati “Jyewe ntacyo navuga kuri uyu mugabo kuko n’aho ngeze ubu, n’ibyo nkora byose mbikesha inama Iyako yangiraga. Mbese navuga ko ubu amaso y’abagore yahumutse na bo bazi kwizigama kubera we.” Yongeyeho ko kubera inama za nyakwigendera ubu amaze kugura ibibanza hirya no hino muri uwo murenge.

Mbere y’uko Capt. Iyako yitaba Imana

Aganira n’Itangazamakuru ku bijyanye no kwibohora kw’igihugu mbere gato yuko yitaba imana, Iyako yagize ati “Ikinshimisha uyu munsi ni uko ukwibohora kwamaze igihe gito kurusha uko nabitekerezaga. Ikindi ni uko icyo nitaga ’igihugu gipfuye’ kubera ko cyari cyarabaye amatongo cyongeye kwiyubaka vuba, uyu munsi igihugu cyacu gifite amahame n’icyerekezo.”

Iyako yavutse mu 1958, yiga mu gihugu cya Uganda aho yaboneye impamyabushobozi mu bya Electrical engineering muri Kaminuza ya Kyambogo.

Yaje mu Rwanda mu 1982, aho yahise akorera umushinga wa “Kagera Basin Organization” igihe gito kuko ngo yabonye Abanyarwanda batazigera babona ubwigenge namba, ndetse n’abandi bari hanze y’igihugu batazigera bagira amahirwe yo kugaruka mu rwababyaye, ni ho yiyemeje gufatanya n’abandi kubohora igihugu cye.

Mu magambo ye yagize ati “Mu mwaka wa 1984 nasubiye muri Uganda njya mu mutwe wa “National Resistance Army” wa Museveni, mu 1986 amaze gufata Kampala, nakoze mu biro by’Umukuru w’Igihugu nk’ushinzwe umutekano wo hanze.”

“Nyuma yo gufata Kampala njye n’abandi Banyarwanda barimo Perezida Kagame na Nyakwigendera General Gisa Rwigema twatangiye gushaka uburyo twasubira mu gihugu cyacu dore ko twari tumaze kwegeranya imbaraga zishoboka.”

“Twinjiye mu Rwanda mu 1990, hanyuma 1992 mba Umuyobozi wa tekiniki muri Radiyo Muhabura. Mu 1994 twagerageje kubaka Radiyo Rwanda kuko ibyari biriho icyo gihe byari byaratwawe na Leta yiyise iy’Abatabazi. Nanjye nari mfite ikipe y’Inkotanyi yari yarakoranye na Radiyo Muhabura, ni twe twaje kongera kuyisubizaho.”

Mu 2002, Iyako yayoboye Televiziyo y’u Rwanda, yakoranye na MINADEF ku iyubakwa rya Pentagon (inyubako ya Minisiteri y’Ingabo) ayoboye ibijyanye n’umuriro w’amashanyarazi.

Mu 2005 batangije umushinga wa Karisimbi wari ufite ibyiciro bitatu ari byo gusakaza amajwi, digitalization n’Itumanaho birebana no gucunga ibijyanye n’amajwi anyura mu kirere.

Mu butumwa bwavuye ku Mukuru w’Igihugu bugasomwa na Minisitiri w’ingabo, mu mihango yo gusezera bwa nyuma kuri Capt Iyako, bwagiraga buti “Mu mubabaro mwinshi namenye urupfu rutunguranye rwa Kapiteni Augustine Iyako rwabaye kuya 6 Kanama 2011. Kugeza ubwo yitabaga Imana, Kapiteni Augustine Iyako ni we wari Umuyobozi w’umushinga w’umunara wa Kalisimbi, wari ugamije koroshya Itumanaho mu Rwanda n’ibihugu by’abaturanyi. Ibi hamwe n’ibyo yakoze mu bihe byashize, yabishingwaga kubera ubuhanga n’imico myiza yagiraga. Yari umuntu ukunda igihugu, akagira umurava mu kazi, kandi agahora ashakisha uburyo bushya mu byakorwaga. Benshi muri twe tuzibuka ubwitange bwe, ku rugamba rwo kubohora igihugu, intambara yo guhagarika Jenoside na nyuma yaho ingufu yakoresheje mu kubaka igihugu.”

“Umurava n’ubwitange bwa Kapiteni Iyako mu mirimo yakoze bizibukwa iteka. Mu izina ryanjye no mu izina rya Guverinoma twifatanyije n’Umuryango wa Muzehe Iyakaremye (Se wa Nyakwigendera Iyako) muri ibi bihe by’akababaro.”

Iyako wari inyangamugayo agakunda n’igihugu, ajya kwitaba imana byari saa cyenda n’igice, mu ijoro r’uwa Gatanu rishyira uwa Gatandatu tariki 6 Kanama 2011, ni bwo Capt Iyako Augustin wari umuyobozi wa “Karisimbi Project” yitabye Imana azize impanuka, nyuma y’aho imodoka yari arimo yagonzwe.

Nk’uko Polisi y’Igihugu yabitangaje gato nyuma y’urupfu rwe, ngo imodoka ya Iyako yagendaga mu muhanda uva KBC ujya aho bita ku Kabindi ku Kimihurura, ubwo indi yaturukaga mu cyerekezo cyo mu mujyi rwagati izamuka yamusanze mu mukono we, biteza impanuka ikomeye. Abatabaye bihutiye kujyana kwa muganga Capt. Iyako n’umugabo wari uri muri iyo modoka yamugonze, ariko bagezeyo basanga umutima wa Iyako ntugitera.

Aruhukire mu mahoro.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages