Mu gihe ibarura rusange ry’abaturage ku nshuro yakane ririmbanije, Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare kirasaba abaturage gukomeza kuryitabira, by’umwihariko abadakunda kuboneka mu ngo zabo.
Nk’uko iki kigo cyabisobanuye mu itangazo cyashyize ahagaragara kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Kanama, abantu badakunze kuboneka mu ngo zabokubera imirimo myinshi, barasabwa guha gahunda umukarani w’ibarura bakamubwira igihe bazaba bahari kugira ngo ababarure.
Abatarashyiriwe nimero ku mazu yabo nabo barasabwa kwihutira kubimenyesha Umuyobozi w’Umudugudu, kuko ikigamijwe ari uko hatagira n’umwe usigara. Ndetse n’ababaruwe barasabwa kudasiba izo nimero ku nzu zabo.
Ibarura rusange ry’abaturage riri kub ku nshuro ya kane ryatangiye ku itariki 16 Kanama, rikazamara ibyumweru bibiri ribera mu gihugu cyose.



















TANGA IGITEKEREZO