Komiseri mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwinjiza imisoro n’Amahoro RRA mu mpine y’icyongereza, Kagarama Ben, arahamagarira ibitangazamakuru bikorera mu Rwanda kurushaho kugirana ubufatanye n’iki kigo mu kwigisha abaturage iby’imisoro no kuyitanga hagamijwe kuzamura inyungu z’igihugu muri rusange.
Mu kiganiro cyamuhuje n’abayobozi b’ibitangazamakuru kuri uyu wa 30 Ugushyingo kigamije kurushaho kubaka ubufatanye ku mpande zombie, Kagarama yatangaje ko igihugu kizamurwa n’imisoro y’abaturage bityo kugira ngo abasora basobanukirwe n’ubwoko butandukanye bw’imisoro n’uko itangwa hakenewe uruhare rw’abanyamakuru.
Mu gihe hagaragara ikibazo cya bamwe mu banyamakuru bafite ubumenyi buke mu bijyanye n’imisoro, hazategurwa amahugurwa ku banyamakuru bakora inkuru zijyanye n’ubukungu, ubucuruzi, ubuzima n’ibindi bitaratera intambwe ifatika mu itangazamakuru ryo mu Rwanda.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama Nkuru y’itangazamakuru Mugisha Emmanuel, avuga ko abanyamakuru nibahugurwa ku gukora inkuru zinoze ku by’imisoro n’imicungire yayo bizazana inyungu ku gihugu binyuze mu bashoramari bashobora kwiyongera.
Bamwe mu bayobozi b’ibitangazamakuru byigenga bakiriye icyifuzo cya RRA, baniyemeza kugena paji izajya inyuzwaho ubutumwa butanga inyigisho ku bigendanye n’imisoro.



















TANGA IGITEKEREZO