Nyuma y’aho mu mezi ashize mu Mujyi wa Kigali hakunze kuvugwa iyicwa ry’indaya, ubu Polisi y’Igihugu yashyize ahagaragara bimwe mu bikekwa ko ari nyirabayazana y’ubwo bwicanyi ndetse itangaza ko abantu bagera ku munani bamaze gutabwa muri yombi, aho bamwe bemera ko ari bo bakoze ubu bwicanyi.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Ugushyingo 2012, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Supt Theos Badege yasobanuye ko iperereza rimaze gukorwa ariko rigikomeza, ryerekanye ko abishwe impamvu y’imfu zabo itaramenyekana neza, ariko abakekwa akaba ari babiri.
Badege yagize ati ”Ikibazo cy’indaya cyangwa abicuruza nk’uko bakunda kubyita mu kwezi kwa karindwi n’ukwa munani, ndetse no mu minsi ishize twakiriye ibibazo bidasanzwe, ubundi iyo urebye raporo tubona buri munsi ubona ko ibibazo byagabanutse, ariko nubwo byagabanutse twabonye n’ibindi bidasanzwe byaduteye impungenge (…), ariko nubwo ibyaha byabaganutse, imfu zavuzwe guhera mu kwa Karindwi kugera mu minsi ishize zatumye dushyiraho itsinda ryihariye kuko twabonaga byihariye (…), bimaze kugaragara ko umubare uzamuka urenze icumi twabonye ko ibyo bintu bidasanzwe, twibaza ibibazo byinshi ndetse harimo n’ibyo tutari twabonera ibisubizo.”
Badege akomeza agira ati “Mu bantu bagera kuri 18 bamaze gupfa guhera icyo gihe mu kwa Karindwi, tumaze gufunga abantu bagera ku munani, abakekwa, turacukumbura cyane ngo turebe niba ntawe ukekwa kuba yarishe abarenga umwe kuko nabyo birashoboka, ariko twibaza ibibazo byinshi: Kuki bibaye muri aya mezi izamuka ry’ubu bugizi bwa nabi? Ni iki kibitera? Tubona ibisubizo nka bibiri nabyo bidafashe cyane. Ngo akenshi biraterwa n’ubwambuzi, ubuhemu bukorerwa muri uwo mwuga kwamburana amafaranga cyangwa se ibindi byinshi bikorerwa muri ayo mafuti, kuregana ngo amabanga yabo ibintu nk’ibyo.
Icyakabiri ni ihererekanya n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, birashoboka nibyo, ariko aho tutarasubiza ni ukwibaza ngo hari igihe indaya zitambuye abagabo basinziriye basinze ziraranye nazo? Byabayeho kuva cyera turabizi barambura. Mugihe wishoye mu mibonano mpuzabitsina idakingiye n’indaya ebyiri eshatu uzatungurwa n’uko wanduye?”
Gusa Polisi iracyibaza impamvu bibaye muri aya mezi, cyane ko ibi byose bikekwa nta gihe bitabaye, ikindi kandi abagera kuri 90% by’abishwe bishwe banizwe.
Polisi y’u Rwanda iravuga ko igikora iperereza kugirango iyicwa ry’izi ndaya ziciwe ahantu hatandukanye zikicwa mu masaha akunda kuba amwe ya nijoro, habe hamenyekana ikibyihishe inyuma.
Iyicwa ry’indaya ryakunze kuvugwa mu mezi ashize kuva mu kwezi kwa Munani, aho bicirwaga mu bice bitandukanye kandi bagapfa mu minsi ikurikiranye, hari ndetse n’abiciwe hamwe umunsi umwe mu nzu imwe ari batatu mu Murenge wa Gatsata Akarere ka Gasabo.
Uburaya ni ukugira umwuga igikorwa cyo guhuza ibitsina hatanzwe ikiguzi, byaba bikozwe n’umugabo cyangwa umugore.
Umuntu wese ukora uburaya ategekwa kubahiriza mu gihe kitarenze umwaka umwe kimwe cyangwa byinshi mu bintu bikurikira: kutarenga imbibi zagenwe n’urukiko; kudatarabukira ahantu havuzwe n’urukiko; gufatirwa icyemezo cy’igenzura; kwivuza; kwitaba buri gihe inzego z’imirimo cyangwa z’ubuyobozi zagenwe n’urukiko.
Umuntu unyuranya na kimwe muri ibi, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atatu (3) ariko kitageze ku mezi atandatu (6). Iyo umuntu wahanishijwe ibi bihano yongeye gufatirwa mu cyaha cy’uburaya, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Ibi bihano biteganijwe ni nabyo bihabwa umuntu wese ufatirwa mu cyuho akorana imibonano mpuzabitsina n’indaya.



















TANGA IGITEKEREZO