Mu mezi atatu ashize, Ikigo cy’Igihugu cyita ku buzima (RBC) cyashyizeho gahunda yo gukwirakwiza imashini zitanga udukingirizo mu rwego rwo korohereza no kutwegereza abadukoresha. N’ubwo iyi gahunda ifasha abantu kubona udukingirizo batabanje kujya mu maduka cyangwa butike, bamwe mu baturage binubira imikorere y’aya mamashini.
Habimana Faustin ni umuturage wo mu Murenge wa Muhima mu Mujyi wa Kigali, avuga ko nta cyizere akigirira izo mashini, kuko yigeze gushyiramo amafaraga udukingirizo ntitwaza bityo ngo yahisemo kuzajya agurira muri butike.
Undi musore ukora umwuga wo gutwara imodoka utashatse gutangaza amazina ye, yatangarije IGIHE.com ko abona zidakora, agakeka ko izo mashini zapfuye cyangwa zirimo ubusa. Yongeye ho ko zifasha abantu bakora imibonano mpuza bitsina batabiteguye atanga urugero rwo mukabari.
Nubwo aba bavuga butya ariko, hari abandi bahamya ko izi mashini ari ingirakamaro, doreko byatinyuye abajyaga bagira ipfunwe ryo kujya kugura udukingorizo mu mabutiki.
Ntwali Andwew ni Umuyobozi w’Agashami ka RBC gafite gukwirakwiza udukingirizo mu nshingano, yavuze ko bazi neza ikibazo cy’imashini zangiritse ku bera abajura bashaka kwiba amafaranga aba arimo. Yongeraho ko hari n’abantu bakoresha nabi izo mashini bitewe no kutamenya kuzikoresha bikaziviramo gupfa.
Yatanze urugero rw’abantu bashyiramo ibiceri by’amahanga mu gihe iyi mashini yo yemera gusa amafaranga y’u Rwanda.
Ntwali yavuze ko bagiye gukora ubukangurambaga ku mikoreshereze y’izi mashini haba ku bakoresha udukingirizo ndetse no kuri ba nyiri amahoteli.
Yasobanuye ko abacuruzi bagomba kurinda umutekano w’izo mashini, kuko ahanini nabo zibaha inyungu ku dukingirizo twacurujwe.
RBC ibinyujije mu gashyami kayo, gashinzwe ikwirakwizwa ry’udukingirizo yahisemo ahantu hatandukanye hahurira abantu benshi nko mu mahoteli, utubari na za resitora ko ariho hashyirwa izo mashini.
Uyu mushinga ukaba wagombaga kushyiraho imishini 700 zicuruza udukingirizo ahantu hatandukanye, kugeza ubu bakaba bamaze gushyiraho 685.



















TANGA IGITEKEREZO