Bavugamenshi Mesiya wo mu Mudugudu wa Rwamvura mu Kagari ka Bunyunju mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba, mu mpera z’icyumweru gishize yibarutse abana batatu mu bitaro bikuru bya Gisenyi ariko ngo ahangayikishijwe n’uko azabitaho; gusa ubuyobozi bw’akarere bukaba bumwizeza ubufasha kuko ngo yari asanzwe atishoboye.
Bavumenshi avuga ko atishoboye ku buryo akeneye ubufasha kugira ngo abo bana babashe gukura neza anatunge bane yari asanganywe, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Byukusenge Gaspard akaba avuga ko ubuyobozi bugiye kumufasha kuko n’ubundi ngo asanzwe ari mu batishoboye.
Aba bana ni umukobwa n’abahungu babiri, uyu mubyeyi akaba yaraje mu Bitaro bya Gisenyi aturutse ku Kigo Nderabuzima cya Kivumu mu karere ka Rutsiro.
Uyu mubyeyi yabyaye abazwe abyara abana batatu, magingo aya ubuzima bwe n’abana bukaba bumeze neza.
Bavugamenshi avuga ko atewe impungenge n’uko asanzwe ari ku rutonde rw’abatishoboye, kandi iyi nda yavutsemo aba bana ari iya gatanu asanganywe abandi bana bane. Avuga ko akeneye ubufasha nibura bwo kubona imyenda yo gufatiramo abana kuko, kuko ngo n’abandi bana byamugoraga kubitaho.
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro icyakora yahaye icyizere uyu mubyeyi, avuga ko akarere kagiye kumufasha kubona uburyo bwo kwita ku bana yabyaye.
Ku ikubitiro umugabo we ngo yabaye ahawe ibihumbi 50 byo kugura ibyangombwa bikenewe kugira ngo abana bitabweho.
Bavugamenshi Mesiya ubu ni umubyeyi w’abana barindw, aba bana bakaba baje bakurikira mukuru wabo w’imyaka umunani.



















TANGA IGITEKEREZO