00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imfubyi za Jenoside zikeneye uziganiriza

Yanditswe na

Eugenie Umuhoza

Kuya 8 April 2013 saa 10:22
Yasuwe :

Bamwe mu bana bagizwe imfubyi na Jenoside bakiri bato, akenshi mu gihe cyo kwibuka bahura n’ibibazo byo kwibaza aho imibiri y’ababo iherereye, bakanarushaho gushengurwa no kuba batarigeze babona isura yabo. Ababyeyi babarera na bo bagashengurwa n’agahinda ko kuba badafashite ubushobozi buhagije bwo kubakemurira ibyo bibazo.
Mu kiganiro na IGIHE, Ingabire Diane utuye mu Karere ka Muhanga, yagize ati ’’Jenoside yabaye mfite umwaka umwe, ababyeyi banjye babica turi kumwe, ubu nsigaranye (…)


Bamwe mu bana bagizwe imfubyi na Jenoside bakiri bato, akenshi mu gihe cyo kwibuka bahura n’ibibazo byo kwibaza aho imibiri y’ababo iherereye, bakanarushaho gushengurwa no kuba batarigeze babona isura yabo. Ababyeyi babarera na bo bagashengurwa n’agahinda ko kuba badafashite ubushobozi buhagije bwo kubakemurira ibyo bibazo.

Mu kiganiro na IGIHE, Ingabire Diane utuye mu Karere ka Muhanga, yagize ati ’’Jenoside yabaye mfite umwaka umwe, ababyeyi banjye babica turi kumwe, ubu nsigaranye Nyogokuru, na ba mama wacu batatu. Mu by’ukuri igihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, nshengurwa n’agahinda ko kuba ntazi aho imibiri y’abanjye bishwe iri kuko nari umwana muto kandi sinibuka aho babiciye. Nta n’uwo twari kumwe ngo anyibutse. Mba numva nazenguruka igihugu cyose njya ku nzibutso. Umunsi ku wundi ndabitekereza nkumva nta n’uwo nabibwira, kuko atazana abanjye ngo bashyingurwe mu cyubahiro nk’abandi. Mbese numva ntazi iherezo ryanjye mu Isi.”

Umubyeyi umurera n’agahinda kenshi, yagize ati ’’Kurera umwana wagizwe imfubyi na Jenoside akiri muto ni ibibazo bikomeye, kuko usanga ahora yigunze n’aho yaba afite abandi bana babana. N’ubwo wamuha ibyo yifuza byose biranga ukabona afite agahinda kenshi, ugasanga akenshi arikanga nta kimukanze. Nka njye ahora ambaza isura y’iwabo nkabura uko mbimusobanurira, gusa mubwira ko nubwo ntazi aho imibiri y’ababyeyi be iherereye nzagerageza kujya nkomeza gushakisha, mbese nkamwumvisha ko amaherezo hazamenyekana.”

Kamanzi Theoneste na we ufite umwana w’imfubyi arera avuga ko ari igikorwa gikomeye ati ”Kurera abana b’imfubyi za Jenoside, usanga kuba ndi umubyeyi umurera, mbura icyo mubwira, gusa mpora nganira na we murinda gutekereza cyane ku byabaye kugira ngo adaheranwa n’agahinda.”

Umwe mu bana b’imfubyi za Jenoside bibana bo mu mudugudu wo ku Kagitarama mu Karere ka Muhanga, Habineza Jean, avuga ko Jenoside yabaye afite imyaka ibiri gusa. Agira ati "Kuba narabuze ababyeyi birambabaza cyane, kuko iyo ndebye mbona hari icyo mbura. Nabuze ababyeyi ngo banteteshe, bampe uburere nk’abandi bana, nagira ikibazo nkabura uwo ngitura; ahubwo ngatangira kubabaza mu bitekerezo nkabura igisubizo. Ibyo rero iyo mbitekereje mbona ntacyo nkimaze.”

Bimwe mu byo abana bagizwe imfubyi za Jenoside bagarutseho ni uko, bajya bagira kenshi ababaganiriza, bakabereka icyizere cyiza cy’ejo hazaza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages